Iminsi ibaye 4 ikipe y'igihugu Amavubi ihamagawe ariko ntabwo iratangira imyitozo n'umwiherero ni mu gihe imikino u Rwanda ruzakina iri mu ntangiriro z'ukwezi gutaha.
Ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025 ni bwo umutoza Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 27 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 aho bazakina na Nigeria tariki ya 6 Ugushyingo muri Nigeria na tariki ya 9 Ugushyingo 2025 na Zimbabwe muri Zimbabwe.
Benshi bari biteze ko bahita bajya mu mwiherero nk'uko bisanzwe bikorwa ariko kugeza uyu munsi ntabwo umwiherero n'imyitozo biratangira ndetse n'iyo ugerageje gutera icyumvirizo mu bakinnyi bahamagawe bakubwira ko bataramenya igihe uzatangirira bagitegereje.
Amakuru avuga ko n'umutoza w'ikipe y'igihugu byamuyobeye bitewe n'abakinnyi yahamagaye ndetse hari amahirwe menshi ko bashobora guhura mbere y'iminsi mike ngo bajye Nigeria ndetse imyitozo myinshi ikaba izabera Nigeria.
Intandaro ya byose ni uko abakinnyi benshi bahamagawe ari abakina hanze y'u Rwanda, abakina mu Rwanda ni abakinnyi 8 gusa bakaba banona batakoresha umwiherero w'abakinnyi 8 uretse ibyo bikaba bigoye ko yabona n'uburyo bakoreshwa imyitozo.
Harabura iminsi 9 gusa kugira ngo uyu mukino ube. Bivuze ko iminsi 8 ari yo yakabaye ari iyo gukora imyitozo, bivuze ko uyu munsi wavuyemo wakuramo n'umunsi w'urugendo bivuze ko Amavubi asigaranye iminsi 6 gusa y'imyitozo. Bivugwa ko n'iyo hari imyitozo yabera mu Rwanda itaba irenze ibiri indi yose ikazabera muri Nigeria.
Abakinnyi 8 bakina mu Rwanda bahamagawe ni; Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Nduwayo Alexis ba APR FC, Nshimiyimana Emmanuel wa Rayon Sports, Ishimwe Djabilu wa Etincelles na Niyo David wa Kiyovu Sports