Rayon Sports na Aimbale Nsabimana ntibyaba bimeze nko guhomera iyonkeje? Gatanya ntiyamaze guterwaho kashi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aboroye inka akenshi bazi neza ko iyo inka zigiye kwahuka ziri kumwe n'izazo (inyana) bisaba kuzihomera kugira ngo zitonka, gusa hari ukuntu wibagirwaga cyangwa amase akuma ugashiduka inyama zirimo konka, icyo gihe iyo wayihomeraga ni byo bitaga 'guhomera iyonkeje' muri make ni ugukora ubusa, ubu ukwiyunga kwa Aimable Nsabimana na Rayon byo 'Si uguhomera iyonkeje?'

Ntabwo ndi umuhanga mu by'imanza n'inkiko ariko icyo nzicyo ni uko iyo urukiko rwamaze gutanga gatanya ku mugabo n'umugabo n'umugore ikiba gisigaye ari ugushyira mu bikorwa ibyo babategetse (kugabana imitungo…) ibindi byose byaba byaba bimeze nko guhatiriza ibidashoboka ibi uwavuga ko ariko bimeze hagati ya myugariro Nsabimana Aimable na Rayon Sports ntiyaba abeshye.

Kuva mu mpera z'umwaka w'imikino ushize wa 2024-25 ntabwo umubano wa Rayon Sports na Nsabimana Aimable umeze neza ahanini uruntu runtu rushingiye ku kuba uyu mukinnyi yishyuza Rayon Sports amafaranga imufitiye, na yo yaje kumubara mu bakinnyi bagiye bayitsindisha bituma imikino ya nyuma ya shampiyona atayigaragaramo.

Umuyobozi wa Rayon Sports Twagirayezu Thadée yavuze ko Aimable atari mu bakinnyi akeneye mu mwaka w'imikino wa 2025-26, gusa Nsabimana Aimable we avuga ko kumurekura nta kibazo ariko bagomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Mu rwego rwo kugira ngo batazamufata nk'uwataye akazi yahisemo gukomeza imyitozo n'abandi ariko Thadée abwira umutoza ko atamukeneye, ni mu gihe umutoza we abona yazamufasha.

Uku guhatiriza kuri buri ruhande, ibi rwose ni uguhomera iyonkeje, ni ugukora ubusa bisa nk'aho nta musaruro bizatanga kuri buri ruhande.

Nta na kimwe Nsabimana Aimable ateretswe ko atagikenewe muri Rayon Sports na perezida Twagirayezu Thadée kuko n'ikimenyi menyi ntari mu bakinnyi iyi kipe yerekanye kuri Rayon Day tariki ya 15 Kanama 2025 ubwo yerekanaga abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2025-26 kandi yari i Kigali.

Nubwo havugwa amafaranga yishyuza Rayon Sports na yo ikagira ibyo imishinja, ISIMBI yamenye amakuru ko indi mpamvu bigoye kugarura Aimable mu bandi ari uko ari umuntu wa hafi ya Muhirwa Prosper usanzwe ari visi perezida wa Rayon Sports akaba ari na we bivugwa ko yamuzanye kandi uyu mugabo akaba we na Twagirayezu Thadée batavuga rumwe, barashwanye.

Rayon Sports yiteguye guha Aimable urupapuro rumurekura ariko ikibazo kirimo ni kimwe gusa, uyu mukinnyi yanze kurufata rudaherekejwe n'amafaranga ikipe imubereyemo kongeraho n'ibikubiye mu masezerano.

Amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu nshuti za Aimable Nsabimana ni uko nta kibazo na kimwe afite cyo gusesa amasezerano y'umwaka yari asigaranye, ikibazo ni uko Rayon Sports idashaka kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

Amasezerano ye na Rayon Sports avuga ko agomba kwishyurwa amezi 6 y'umushahara mu gihe ikipe ishatse gusesa amasezerano, bivuze ko ari miliyoni 6 kuko ahembwa miliyoni 1Frw aya akiyongeraho miliyoni 5 Frw bamusigayemo mu mafaranga bamuguze, yose hamwe ni miliyoni 11 Frw, mu gihe atayahawe akaba atemera kuba yasesa aya masezerano.

Rayon Sports na yo ikaba ivuga ko ntayo izamuha ahubwo yakwemera ikajya imuhemba adakina kugeza asoje amasezerano ye afitiye Rayon Sports.

Nsabimana Aimable ntakozwa ibyo gusesa amasezerano nta kintu ahawe
Twagirayezu Thadee ntabwo abara Nsabimana Aimable mu bakinnyi be



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11728

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)