Gushora mu Rwanda ni ukugera ku isoko rya Afurika ry'abarenga miliyari 1,3-Minisitiri Nduhungirehe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 27 Kanama 2025 ubwo yari muri Singapore aho yitabiriye Inama yo ku rwego rw'abaminisitiri ihuza Singapore n'ibihugu bya Afurika (5th Singaporeâ€"Africa Ministerial Exchange Visit (SAMEV).

Binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere RDB, u Rwanda na rwo rwateguye inama igamije kureshya abashoramari no kubagaragariza ibyiza byo kuyishora mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ari amarembo ku isoko rya Afurika, bityo kurushoramo imari bingana no kugera ku isoko ry'abarenga miliyari 1,3 bo muri Afurika.

Ati 'Mu gushora imari mu Rwanda, ntabwo uba ushoye gusa ku isoko ryacu. Uba uri guhuza ishoramari ryawe n'isoko ryagutse rya Afurika rifite agaciro k'arenga miliyari 3000,4$ n'abarenga miliyari 1,3 bakenera serivisi n'ibicuruzwa.'

Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kuba igicumbi cy'ishoramari muri Afurika, guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga.

Yashimangiye intego u Rwanda rufite ari ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) mu 2050.

U Rwanda rufite intego yo kuzaba ruri mu bihugu 10 bya mbere birusha ibindi korohereza ishoramari mu 2035, rushaka kandi kuzaba ruri mu bihugu 20 bya mbere bifite ubukungu buhagaze neza kurusha ibindi mu 2035 no mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bikora neza mu rwego rw'ubukungu mu 2050.

Muri icyo gihe kandi impuzandengo y'izamuka ry'ubukungu (ibarirwa ku musaruro mbumbe w'imbere mu gihugu, GDP) igomba kuba nibura ku kigero cya 12% hagati ya 2018 na 2035 na 10% hagati ya 2036 na 2050.

Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yerekana ko mu 2024 handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

Muri iri shoramari irijyanye n'inganda, imari n'ubwishingizi ndetse n'ibijyanye n'imitungo itimukanwa byihariye 77,9%.

Kimwe mu bifasha u Rwanda mu gukurura ishoramari ni Kigali International Finance Center (KIFC), umushinga ugamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n'abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk'ahantu h'ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.

Kuva mu 2020 KIFC yatangizwa, imaze gukurura abashoramari 180 bagizwe na 70% b'Abanyafurika mu gihe 30% baturuka mu bice bitandukanye by'Isi.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko gushora imari mu Rwanda bifasha abashoramari kugera ku isoko rya Afurika
Nyuma y'ikiganiro hafashwe ifoto ku bakitabiriye barimo Minisitiri Nduhungirehe n'ushinzwe Ishoramari muri RDB
Minisitiri Nduhungirehe yahuje urugwiro n'abitabiriye ibiganiro
Abashoramari bagaragarijwe impamvu bakwiye gushora imari mu Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yahuje Singapore na Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushora-mu-rwanda-ni-ukugera-ku-soko-rya-afurika-ry-abarenga-miliyari-1-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)