Ni ingingo Perezida Chapo yagarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, mu biganiro yagiranye n'abikorera bo mu Rwanda.
Ibi biganiro byateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere byari bigamije kurebera hamwe amahirwe y'ishoramari ari mu bihugu byombi, abikorera bakwiriye kubyaza umusaruro.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yashimye Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda, by'umwihariko agaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zatanze umusanzu ukomeye mu kugarura umutekano i Cabo Delgado, ku buryo abikorera bakwiriye kuwubyaza umusaruro.
Yavuze ko Mozambique ifite ubutaka bwera ku buryo bushobora kubyazwa umusaruro, iki gihugu kikagaburira u Rwanda n'amahanga.
Perezida Daniel Chapo yavuze kandi ko igihugu cye gifite amahirwe y'ishoramari mu bijyanye n'ingufu, ndetse n'andi aturuka ku kuba gikora ku nyanja. Yasabye Abanyarwanda kujya muri Mozambique gushora imari muri izi nzego ndetse n'izindi nk'inganda.
Urundi rwego uyu mukuru w'igihugu yagaragaje nk'urubumbatiye amahirwe y'ishoramari ni urujyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.
Yavuze ko Afurika ikigowe n'ingendo z'indege, yitangaho urugero, agaragaza ko mbere yo kugera i Kigali yabanje guca Addis Ababa.
Ni ikibazo Perezida Chapo yavuze ko yaganiriyeho na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame, amugaragariza ko hakwiriye gutangizwa ingendo z'indege za Kigali-Maputo nta handi zibanje guca.
Ati 'Dufite imbogamizi yo guhuza ibihugu byacu binyuze mu ngendo zo mu kirere[â¦]Natwe kuza hano twabanje kunyura Addis Ababa kugira ngo tuze i Kigali, ikindi gishoboka kwari ukunyura Johannesburg. Ejo nabibwiye mugenzi wanjye Perezida Kagame, ko dukwiye kugira ingendo zihuza Maputo na Kigali nta handi zinyuze.'
Sosiyete z'indege nka Kenya Airways na Ethiopian Airways zisanzwe zikora ingendo Kigali-Maputo, gusa zibanza guca mu yindi mijyi nka Nairobi na Addis Ababa.
Perezida Chapo yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025. Kuri uwo munsi yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ndetse asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Uruzinduko rwa Perezida Chapo rusize havuguruwe amasezerano y'ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.
Amasezerano yo kuvurura ubufatanye mu ishoramari yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, wari uhagarariye urwego rw'igihugu cye rushinzwe guteza imbere ishoramari n'ibyoherezwa mu mahanga.
Ay'ubufatanye mu kurwanya iterabwoba yasinywe na ba Minisitiri b'ingabo b'ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda, na mugenzi we wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume.
Umubano w'u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.
Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n'umutwe wa Ansar al Sunnah.








Amafoto: Kwizera Hervé