Nyamasheke: Bamaze imyaka itandatu nta mashanyarazi kubera inkuba yakubise ibikoresho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2017 nibwo umushoramari witwa Muhire Jean Pierre yashyize ibikoresho bihindura imirasire y'izuba igatanga ingufu z'amashanyarazi mu isantere ya Banda yo mu Kagari ka Banda Umurenge wa Rangiro w'Akarere ka Nyamasheke.

Uyu mushinga wa miliyoni 120 Frw wari ufite intego yo gucanira ingo zirenga 500 wakomwe mu nkokora mu 2019 n'inkuba yangije ibikoresho by'umuriro w'amashanyarazi umaze gucanira imiryango 171.

Mu 2022 umushoramari yaguze imashini zimufasha kuringanzira umuriro w'amashanyarazi (stablisateurs) anagura umurindankuba, bituma abaturage bongera kubona umuriro iminsi mike, nabwo bihita byongera gupfa kuko batiri zamufasha kubika umuriro zari zaramaze gusaza.

Dukuzumuremyi Donath, umwarimu ku Ishuri ribanza rya Gasanana yabwiye IGIHE ko uyu muriro w'amashanyarazi ugikora wabafashaga, haba mu rugo aho atuye no Kigo yigishaho.

Ati 'Tutarabona uyu muriro twakoraga urugendo rw'ibilometero 20 tujya gushaka umuriro wa telefoni. Uyu muriro aho tuwuboneye ubuzima bwarahindutse mu kigo tugura imashini ifotora, abakire bo mu isantere ya Banda bagura ibyuma bisya, ukeneye umuriro akawubona hafi. Icyifuzo cyacu ni uko baduha umuriro uhoraho utari imirasire y'izuba'.

Mukakarangwa Francine, ukorera ubucuruzi mu isantere ya Banda avuga ko abayobozi bose babasuye babizeza ko ikibazo cyo kutagira umuriro w'amashanyarazi kiri hafi gukemuka ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu REG, ishami rya Nyamasheke, Barnabe Bahoranimana avuga ko aka gace ku gishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu kari karagenewe kuzahabwa umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba, ariko ko bitewe n'uko uwo mushinga wananiwe bari gushaka uko babaha umuriro w'amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye Akarere ka Nyamasheke kwicarana na REG bakandikira Minisiteri y'Ibikorwaremezo bayisaba guhindura igishushanyombonera ku buryo Banda ihabwa umuriro ufatiye ku muyoboro mugari.

Ati 'Nyuma yo guhindura igishushanyombonera hazakurikiraho gukora inyigo, yo kureba umubare wa transformateur zikenewe, no kureba niba uwo muriro uzaturuka ku muyoboro wo muri Nyungwe cyangwa ku muyoboro wa Cyato'.

Kugeza ubu, Akarere ka Nyamasheke kageze kuri 74,27% mu kwegereza amashanyarazi abaturage, kandi ahakiri ijanisha rito mu kwegereza abaturage amashanyarazi ni mu mirenge ituriye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

Mu mu Mirenge ya Cyato na Rangiro yo mu Karere Nyamasheke hari imiryango irenga 170 imaze imyaka 6 nta mashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bamaze-imyaka-itandatu-nta-mashanyarazi-kubera-inkuba-yakubise

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)