Maj Gen (Rtd) Clayton ukomoka muri Ghana, ari mu basirikare bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye b'Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994.
Ubwo Akanama gashinzwe umutekano muri LONI kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu banze kubyubahiriza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo.
Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi n'ubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.
Mu gihe Jenoside yamaze aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.
Aganira n'urubyiruko ndetse n'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen (Rtd) Clayton, yavuze ko atigeze atekereza ko azongera kugaruka mu Rwanda, ariko ubwo yahakandagizaga ikirenge nyuma y'imyaka 31 yatunguwe no kubona iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Ati 'Ku barokotse Jenoside, ubutwari bwanyu bwo guhitamo kubaho, kwihanganira ibyabaye, kubabarira no kongera kwiyubaka, ni byo butwari nyakuri. Ku Banyarwanda, ubudaheranwa bwanyu, ubumwe, kutemera gusigazwa inyuma n'amateka ni igitangaza Isi igomba kubigiraho.'
Yagarutse ku mpamvu nyirizina yatumye baguma mu Rwanda nubwo bagenzi babo benshi bahisemo gusiga inzirakarengane zicwa.
Yagize ati 'Kiriya gihe twagumye hano kuko hari ikintu kidasanzwe cyari imbere muri twe, kirenze amategeko cyangwa amabwiriza. Hari ikintu cyatubwiraga kudasiga u Rwanda cyangwa gusiga igihugu n'ubumuntu dusangiye.'
'Icyemezo cya Ghana cyo gusigara cyari gishingiye ku mutima wacu. Ariko kandi, cyashimangiwe n'umwuka twabonye mu Batutsi banze gusobanurwa n'akaga bari barimo.'
Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y'uko Jenoside itangira. Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n'intambara [Demilitarized Zone].
Nyuma y'aho Jenoside itangiriye, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa binyuranye birimo 'gutabara abantu, kubashakira ibiribwa no kubajyana ahantu hizewe, igikorwa bakoraga mu buryo bwo kubimurira ahantu hatandukanye.
Mu ijambo rye, yasangije abari aho ibihe bigoye banyuzemo. Kimwe muri byo, ni igihe yiyemeje gutwara abantu 160 bari muri Hôtel des Mille Collines, abajyana i Kabuga.
Yagize ati 'Umunsi umwe turimo tugenda tuzengurukwa n'Interahamwe nyinshi cyane. Bakoze ibishoboka ngo ntituve aho, birimo no gupfumura amapine y'imodoka, banadutera ubwoba ko bari bujugunye grenade mu modoka ngo bice abo twahungishaga. Natwe twakoze ibishoboka byose ngo twumvikane na bo.'
Yashimiye ubufatanye n'abasirikare bo muri Sénégal na bo bari mu butumwa bwa MINUAR, avuga ko 'Hari abo muri Sénégal babiri baje badufasha kumvikana n'izo Nterahamwe bavugisha abo mu buyobozi bukuru bw'igisirikare cyari icy'u Rwanda [FAR], amaherezo baratureka.'
Yavuze ko icyo gihe abaturage bose basubijwe kuri hoteli amahoro, ariko 'uretse umwe wari wakomeretse.'
Yageneye kandi ubutumwa abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko 'Dukwiye kubyita uko biri. Ni Jenoside yabaye. Ubuhemu butakozwe n'abantu gusa, ahubwo bwakozwe n'imiyoborere, inzego zinyuranye, uguceceka n'abahisemo kureba ku ruhande. U Rwanda rukwiye kuba isomo ry'uko igiciro cyo kudakora igikwiye ari ubuzima bw'abantu.'




