Ni amatora yabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2025 mu Nama Rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye zo guteza imbere iri shyirahamwe.
Abatowe barimo Dan Ngabonziza ukorera Kigali Today watorewe kuba Perezida. Uwamariya Brigitte uri mu bayobozi ba Radio Huguka atorwa nka Visi Perezida wa mbere.
Nibakwe Edith ukorera RadioTV10 yatowe nka Visi Perezida wa kabiri mu gihe Ufitinema Remy Maurice ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru yatorewe kuba umunyamabanga wa ARJ.
Nyirahavugimana Cecile usanzwe ari umuyobozi wa Radio Umucyo yatorewe kuba umubitsi wa ARJ mu gihe abagenzuzi ari Mutuyeyezu Oswald ukorera RadioTV 10, Hatangimana Ange Eric ukora Umuseke na Umurerwa Emma Marie uyobora Iriba News batorewe kuba.
Idukunda Kayihura Emma Sabine wa IGIHE yatorewe kuba umuyobozi w'Akanama nkemurampaka, akazafatanya na Didas Niyifasha ukorera Radio Inkoramutima ndetse na Nadine Umuhoza uyobora The Bridge Magazine.
Perezida wa ARJ mushya, Dan Ngabonziza, yavuze ko we na komite ye bazaharanira guteza imbere imibereho y'amakuru kugira ngo bakore umwuga wabo neza batekanye.
Ati 'Ikindi tuzaharanira ni ukubaka umuryango w'abanyamakuru ube umuryango uhamye ufite inzego zikora neza kugira ngo ejo n'ejobundi uzabashe gukura.'
Ngabonziza yavuze ko mu byo bazaharanira harimo no gushaka inkunga kugira ngo bakomeze kubaka ubushobozi bw'abanyamakuru 'kuko ari yo nkingi ya mwamba ituma bakora neza itangazamakuru ry'umwuga.'
Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yashimiye komite icyuye igihe, agaragaza ko imirimo bakora itwara umwanya munini kuko rimwe na rimwe abantu baba basabwa gusiga akazi kabo ka buri munsi kugira ngo buzuze inshingano.
Mutesi yasabye abatowe kuzuza inshingano arakomeza ati 'Muzakore cyane kugira ngo mugaragagarize icyizere ababatoye ari na ko muteza imbere abanyamakuru kugira ngo itangazamakuru ry'umwuga ritere imbere. Ikitari cyiza muzagisibe, icyiza muzacyigane munasumbureho.'
Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda rimaze imyaka 30 rikora. Abatowe bazamara imyaka itatu.





