Umukinnyi w'umunyarwanda usatira anyuze ku mpande, Tuyisenge Arsene yavuze ko atazibagirwa ibihe byo gutwara igikombe cy'Amahoro muri Rayon Sports, ni mu gihe nubwo ntacyo abona atahaye APR FC gusa ngo nta n'icyo yayihaye.
Uyu mukinnyi watijwe AS Kigali yabigarutseho mu kiganiro yahaye ISIMBI kigaruka ku buzima bwe bw'imyaka 3 muri aya makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda.
Yavuze ko atiyimvishaga ko ashobora gukinira ikipe nka Rayon Sports. Ati 'numvaga bidashoboka uretse kwa Kundi uba wumva ibyo abantu bavuga hanze, ukavuga uti kubera iki ariko ndavuga nti byose ni Imana bigomba gucamo neza.'
Yemeza ko atahiriwe n'umwaka we wa mbere kuko kubona umwanya wo gukina byari bigoye ariko umwaka we wa Kabiri nibwo byakunze abona umwanya wo gukina anitwara neza.
Yavuze ko ikintu atazibagirwa mu myaka yamaze muri Rayon Sports ari ibihe byo gutwara Igikombe cy'Amahoro (2023) no kuba barasohotse mu Mikino Nyafurika.
Ati 'kuba twarabashije gutwara igikombe cy'Amahoro tukabasha no gusohoka mu mikino Nyafurika navuga ko ari ibihe byiza twagize nubwo tutageze kure hashoboka ntabwo ari twe tutabishakaga.'
Yakomeje avuga ko kuba ikipe ya APR FC yaramwifuje byari ishema rikomeye kuko nta mukinnyi uba utarota gukinira aya makipe abiri akomeye mu Rwanda.
Ati 'byari ishema kuri njye kubera ko gukinira ayo makipe abiri akomeye mu Rwanda navuga ko nta mukinnyi uba utabyifuza mu Rwanda, byari ishema kandi numva ko ngomba kujyayo nkakora.'
Yavuze ko kuba atarabashije gusoza amasezerano ye muri APR FC ahubwo agahita atizwa muri AS Kigali nta kibazo kuri we kuko ikipe iri mu bihe by'impinduka.
Ati 'kuri njye nta kibazo kuko ikipe iri mu bihe byo guhindura kandi navuga ko ntacyo nyishinja kuko hari ibyo yamfashije mu buzima bwanjye navuga ngo yanjyejejeho, nayifuriza ibyiza ubu njye ndi ahandi niho ngomba gushyira umutima.'
Kuba yumva hari nk'ideni afitiye APR FC, yagize ati 'ntabwo navuga ngo ntacyo ntatanze cyangwa hari icyo natanze ariko hari ibihari umuntu atakwirengagiza kereka ushaka kwigiza nkana, hari ibihari hari n'ibindi byari bikiza ni uko umwanya wo gukina wabaye muto kandi ukaba utamenya aho bipfira gusa umutoza agira amahitamo ye ni icyo navuga nta kindi kibyihishe inyuma.'
Kuba yibona yongeye gukinira aya makipe nka APR FC na Rayon Sports, yavuze ko ari ibintu bishoboka cyane.
Tuyisenge Arsene yinjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri Espoir FC ayisinyira imyaka 2 yarangiye muri 2024 ubwo yerekezaga muri APR FC nayo ayisinyira imyaka 2 gusa ayikinira umwaka umwe ikaba yarahise imutiza muri AS Kigali.