Iburengerazuba: Arenga miliyari 7Frw agiye kwifashishwa mu kurwanya igwingira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa 27 Kanama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga CMR- FS, ugamije kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

Imibare y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR igaragaza ko mu Ntara y'Iburengerazuba abana bagwingira bagabanyutse bagera kuri 21,8% mu 2024 bavuye kuri 40% mu 2020.

Nubwo bimeze gutyo ariko, muri iyi Ntara hari uturere tugifite imibare iri hejuru y'abana bagwingira ari natwo tuzibandwaho muri uyu mushinga uzatanga ibiti bitanu by'imbuto kuri buri rugo, ugatanga inkoko, ndetse ukanigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Nyabihu, Rusizi na Rutsiro uzakoreramo.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko hakiri urugendo kuko intego ari abana bagwingira bagomba kuba batarenga 15% bitarenze 2029.

Ati 'Imibare iracyari hejuru nubwo bigenda bigabanyuka ariko turacyafite urugendo. Intego z'icyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere NST2, ni uko tugomba kugabanya abana bagwingira nibura bakajya munsi ya 15% bitarenze 2029'.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta yavuze ko imiryango ifite abana bagwingiye usanga ari itabona ibikomoka ku matungo ku mafunguro yaryo.

Ati 'Uyu mushinga tuwitezeho gufasha abagore batwite n'abafite abana bato kubona ibikomoka ku matungo. Ibikomoka ku matungo ni cyo kintu cy'ibanze mu kurwanya igwingira, kandi ni byo nanone abantu badafata cyane. Imiryango ifata igi ku ifunguro ntabwo igeze kuri 20% na ho imiryango ifata inyama ntabwo igeze ku 10%'.

Mu mpamvu zitera igwingira mu bana harimo kutabona indyo yuzuye, kutamenya kuyitegura ku bayifite no kuba hari ababyeyi bahugira mu mirimo bakaburira umwanya abana babo.

Mu Ntara y'Iburengerazuba hatangijwe umushinga wa miliyoni 5$ wo kurwanya igwingira mu turere dutanu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-arenga-miliyari-7frw-agiye-kwifashishwa-mu-kurwanya-igwingira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)