FERWAFA yihaye imyaka ibiri u Rwanda rukajya mu Gikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga kuri gahunda yo kuzamura impano bahereye mu bakiri bato.

Uyu mushinga w'imyaka 2 ufite intego y'uko u Rwanda ruzakina Igikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 17 mu 2028.

Uyu mu mushinga wa "FIFA Talent Development Scheme-TDS " ugamije kuzamura impano z'abakiri bato, washyizweho n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) mu 2022, ukaba ukuriwe na Arsène Wenger, umaze amezi umunani utangiye mu Rwanda.

Shema Fabrice, yagaragaje uyu mushinga nk'igisubizo cy'intsinzwi u Rwanda rumaze rubona.

Ati "Uyu munsi dufite agahigo ko gutsindwa buri kanya, abandi bahiga gutsinda, ariko hari gahunda zigomba guhindura uwo musaruro."

Yashimangiye ko intego bihaye ari ukuzakina Igikombe cy'Isi cya 2028 mu batarengeje imyaka 17 u Rwanda rwakinnye rimwe rukumbi muri 2011.

Mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika gitaha, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA U17 yabereye muri Ethiopia mu Ugushyingo, yaserewe itsinzwe imikino yose yakinnye na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y'Epfo.

Guhera umwaka utaha muri Werurwe, hazatangira amarushanwa y'abatarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n'abakobwa ku buryo bazajya bakina hagati y'imikino 28 na 30 nk'uko byemejwe na DTN wa FERWAFA, Gérard Buscher.

FERWAFA yamaze kwakira Frédéric Crebiller nk'Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z'umupira w'amaguru wavuye muri FIFA. Uyu mutoza azakora muri uyu mushinga wa FIFA TDS urimo umunyabigwi Anthony Baffoe.

FERWAFA yihaye imyaka ibiri ikajya mu Gikombe cy'Isi cya U17



Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yihaye-imyaka-ibiri-u-rwanda-rukajya-mu-gikombe-cy-isi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)