Tariki ya 1 Mutarama nzapfukama nshime Imana - Muyango Claudine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwase Muyango Claudine yavuze ko nabona uyu mwaka urangiye azapfukama agashima Imana kuko yamukoreye ibikomeye.

Ibi uyu mugore wa Kimenyi Yves yabitangarije abanyamakuru ubwo yari yitabiriye imurikwa ry'Igitabo 'More Than Crown' cya Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.

Ubwo yari abajijwe uko umwaka wa 2025 wamugendekeye, Muyango Claudine yavuze ko wamusigiye isomo rikomeye cyane.

Ati "Uyu mwaka rero kuri njyewe waranzwe n'amasomo menshi, narize cyane, waranzwe n'amasomo menshi, narize cyane meze nk'umuntu uvuye ku ikosi. Warimo imigisha myinshi ariko urimo ibibazo ntitukabeshye, ndashimira abantu banshyigikiye, haba kuri YouTube channel n'ahandi hose ndabashimiye cyane."

Yakomeje avuga ko tariki ya 1 Mutarama 2026 azapfukama agasenga Imana kuko yamukoreye ibikomeye.

Ati "Ni uko umuntu aba avuga isomo ariko amasomo ni menshi umuntu aba yarize, niba hari umwaka... Tariki ya mbere z'ukwa mbere, nzapfukama mvuge nti Mana urakoze."

"Hari akantu njya mbona bavuga ngo nta kintu ushobora kunyishyura ngo nsubire muri uyu mwaka, nanjye ayo mafaranga ntabaho."

Muyango Claudine yavuze ko ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga ababikora bamaze kurengera cyane mu gihe abantu babifashe nk'ibisanzwe kandi byangiza benshi aho yabasabye guhinduka.

Uwase Muyango Claudine ni umwe ku bantu bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri 2025.

Gusa yagarutse cyane mu mitwe y'itangazamakuru ku nkuru zivuga ku itandukana rye n'umugabo we, Kimenyi Yves.

N'ubwo hari ibimenyetso byinshi byagendaga bihuzwa, nta n'umwe muri bo wigeze abyemeza ko batandukanye.

Kimenyi Yves amaze iminsi atari mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko aba bombi nta kibazo bagifitanye biyunze bigizwemo uruhare n'inshuti n'imiryango.

Uwase Muyango Claudine yavuze ko atari we uzarota uyu mwaka urangira



Source : http://isimbi.rw/tariki-ya-1-mutarama-nzapfukama-nshime-imana-muyango-claudine.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)