Ni igikorwa kizaba iminsi itatu, kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Imyitozo izajya ibera kuri Kigali Wellness Hub iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Izajya iba guhera ku wa 29 Kanama 2025 guhera Saa Kumi n'Imwe n'Igice kugeza Saa Mbiri z'umugoroba, ku wa 30 Kanama 2025 guhera Saa Munani n'Igice kugeza Saa Kumi n'Imwe z'amanywa, no ku wa 31 Kanama 2025 Saa Munani n'Igice kugeza Saa Kumi n'Imwe.
Abazitabira bazajya hafashwa na Gatera Emmanuel, Umunyarwanda uba mu Bubiligi uzobereye ibijyanye no gufasha abantu gukira, byaba mu buryo bw'umubiri n'umwuka.
Ni umuhanga mu bijyanye na Yoga, akaba azwiho gufasha abantu guhuza ubuhanga bw'abakurambere na siyansi yibanda ku bwonko (neurosciences) ibituma abantu babyaza umusaruro imbaraga z'umubiri wabo.
Muri iyi minsi itatu abazitabira abazafashwa gukora Yoga yataziriwe Abanyamisiri (Egyptian Yoga), bigishwe uburyo bwo guhumeka buzwi nka (Pranayama), kubona umwanya wo kuruhuka no gutekereza n'ibindi.
Abazitabira abazasobanukirwa amavu n'amavuko ya Yoga, mu buryo bw'amagambo hibandwa ku buryo ikorwa n'umumaro wayo, hanyuma bafashwe gukora iyo myitozo, kugira ngo na nyuma bazakomeze kubikora.
Gatera Emmanuel yavuze ko abazitabira baba ari abasanzwe bakora Yoga cyangwa abatangizi n'abayigisha buri wese azahabwa umwanya ku rugero rwe.
Yavuze ko Yoga ari cyo kintu gikomeye abakurambere basigiye Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange.
Ati 'Ni umurage ukomeye, ni ubukungu bukomeye abakurambere badusigiye. Ni ikoranabuhanga ry'abakurambere ridufasha kugira ubuzima buzira umuze, rikadufasha kuramba.'
Gatera agaragaza ko umuntu witaba Imana munsi y'imyaka 100 aba akenyutse, yerekana ko abasize umurage wa Yoga bize ku berekeranye na siyansi ku mwuka abantu bahumeka.
Ati 'Uvutse icya mbere akora ni ukwinjiza umwuka. Uvuye muri iyi Si asohora umwuka we wa nyuma. Bivuze ko mu mihumekere ya muntu hari inshuro zagenwe mu mihumekere. Icyakora iy'uyu munsi ntabwo inoze.'
Yavuze ko Yoga ifasha umuntu kunoza uburyo ahumekamo, bikanatuma ingingo z'umubiri zose zikora akarushaho gutera imbere mu byo akora.
Gatera asobanura ko impamvu abantu bahumeka nabi ari uko bahumekera hejuru mu gituza, bakaba bakoresha 10% by'uko ubundi bagakwiye guhumeka. Iki kibazo, abakora Yoga ntabwo bahura nacyo.
Yanyomoje abavuga ko Yoga ishingiye ku madini agaragaza ko iri hejuru y'amadini kuko yo abafasha kwemera Imana mu gihe Yoga yo ifasha abantu kumenya Imana.
Ati 'Kwemera no kumenya biratandukanye. Nabiheranya nko kuba ufite inzu y'amagorofa 10 buri gorofa ifite nk'ibyumba 100, umuntu akajya ahera mu cyumba cyo hasi atazi ko iryo gorofa rifite ibyumba igihumbi.'
Yibukije ko Imana yashyize mu bo yaremye imbaraga nyinshi, Yoga igafasha abayikora kuzikoresha, agaragaza ko atari ibitangaza ahubwo ishingiye kuri siyansi.
Uzirabira inshuro imwe ni azishyura ibihumbi 20 Frw mu gihe abazitabira iminsi itatu yose bazatanga ibihumbi 50 Frw.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE Gatera, yasobanuye ko ari ubumenyi bw'indashyikirwa abakurambere basigiye Abanyafurika, umuntu wese akaba ashobora kuyikora kuko umuntu avuka ayikora.
Ati "Umwana iyo ari mu nda ya nyina, kugira ngo abashe kubaho akoresha ubumenyi bwa Yoga. Umwana iyo avutse, burya aba arimo gukora Yoga kuko iyo witegereje umwana w'uruhinja niyo mpamvu bavuga ngo 95% by'abantu bahumeka nabi ariko abana b'impinja burya ni bo bahumeka neza".
Avuga ko guhumeka neza ari uguhumekesha inda n'imbavu, kuko ari ho hasigara 90% byo guhumeka.
Yavuze ko Yoga yigisha guhumekesha igice cyo ku nda n'icyo ku mbavu 'kuko hariya ni ho hatuma ibihaha byuzura umwuka duhumeka wa 'oxygène', na wo ukagenda ugaha ubuzima buri bice by'urugingo bigize umubiri.'
Gatera avuga ko nyuma yo gusoma ibitabo agasanga ko Abanyafurika batannye bakiyibagirwa, yiyemeje kwigisha Yoga mu kubibutsa abo bari bo, inkomoko, yabo Imana n'abakurambere babo, kubaha ubuzima n'ibindi biremwa.
Amaze imyaka 15 akora Yoga aho akomeje no kuyisakaza ku banyafurika n'abanyarwanda muri rusange.


