APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa 7 wa shampiyona, ingengabihe yasohotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Premier League yamaze gushyira hanze ingengabihe y'imikino ibanza ya shampiyona ya 2025-26, aho umukino uba utegerejwe na benshi wa Rayon Sports na APR FC uzaba ku munsi wa 7 wa shampiyona.

Nk'uko bigaragara shampiyona izatangira tariki ya 12 Nzeri 2025 ni mu gihe umunsi usoza imikino ibanza ya shampiyona uzakinwa tariki ya 19 Mutarama 2026.

Umukino Gorilla FC izakiramo AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium ni wo mukino uzafungura iyi shampiyona tariki ya 12 Nzeri 2025.

Umukino ufatwa nk'uw'umunsi wa mbere ni uwo Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports tariki ya 13 Nzeri 2025.

APR FC izatangira ikina na Marines, wagombaga kuba tariki ya 14 ariko ntibiremezwa kuko iyi kipe ishobora kuzaba ikiri muri CECAFA Kagame Cup.

Indi mikino y'umunsi wa mbere, tariki ya 13 Nzeri, Etincelles FC izakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, Mukura VS yakire Musanze ni mu gihe Police FC izakira Rutsiro.

Tariki ya 14 Nzeri, AS Kigali izaba yakiriye Amagaju FC.

Umukino uba uterejwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro, APR FC ni yo izabanza kwakira uyu mukino.

Reba gahunda yose y'imikino ibanza ya 2025-26



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11723

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)