Nta Ukarisitiya nta n'ubuhamya mu misa yo gusezera Zigiranyirazo: Diyosezi ya Orléans yababajwe n'uruhare rwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Diyosezi yabitangaje kuri uyu wa 27 Kanama 2025, ibinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru, aho yavuze ko Musenyeri wayo, Blaquart, yavuze ko icyo cyemezo bagifashe mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakirewe Abatutsi.

Protais Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse aza gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri tangazo ryagize riti 'Akimara kumenya ko nyakwigendera afatwa nk'umwe mu b'imbere mu butegetsi bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse no mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside, Musenyeri Blaquart yasabye ubwitonzi budasanzwe mu misa yo kumusezera, ndetse ashyiraho amabwiriza adasanzwe, arimo ko nta Ukarisitiya, nta n'ubuhamya bizatangwa muri iyo misa.'

Ryakomeje riti 'Mu kwemera ibi bihe byo gusenga, Kiliziya yemeza ko buri muntu upfuye, hatitawe ku buzima bwe bw'ahahise, afite uburenganzira bwo gusabirwa ku bw'agakiza ka roho ye, mu gihe urubanza rwa nyuma ruri mu biganza by'Imana.'

Iyi Diyosezi yakomeje ivuga ko mu rwego rwo kugaragaza ko Kiliziya yamaganye burundu icyaha cyose cyibasiye inyokomuntu, by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Musenyeri Blaquart yashimangiye akamaro ko kwicuza ndetse no kubazwa k'umuntu giti cye ibyo yakoze, ndetse asabira abagifite ibikomere bya Jenoside.

Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda umunani baheze muri Niger nyuma y'uko bangiwe ubuhungiro n'ibihugu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere cyangwa gusoza ibihano bari barakatiwe n'urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ari na rwo rwaburanishije zimwe mu manza z'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 18 Ukuboza 2008 ni bwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw'Ubujurire rwamugize umwere.

Zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize 'Akazu' kagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana.

Nta Ukarisitiya nta n'ubuhamya mu misa yo gusezera Zigiranyirazo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-ukarisitiya-nta-n-ubuhamya-mu-misa-yo-gusezera-zigiranyirazo-diyosezi-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)