Ibi biravugwa mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru z'imikwabu hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo ifatirwamo abajura harimo n'abafatirwa mu cyuho, ibyo Polisi ivuga ko ari umusaruro w'uko abaturage bamaze kumenya agaciro ko gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko kuva muri Gashyantare kugera muri Nyakanga 2025, abagera kuri 1615 bafashwe bagashyikirizwa ubugenzacyaha bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage birimo ubujura bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura ibyo bafite no gutobora inzu.
Yagize ati ''Muri bo 735 bafashwe na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho, naho 339 bafashwe nyuma yo kugurisha ibyo bari bamaze kwiba.''
CIP Kamanzi yagaragaje ko uyu mubare udakwiye gukangana ahubwo bikwiye kugaragaza ko abaturage bamaze gutera intambwe mu gutungira agatoki inzego z'umutekano abakora ibyaha, bityo Polisi ikaba ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibihungabanya ituze rya rubanda byose.
Ati ''Kuba hari 735 bafashwe bataragera ku mugambi wabo, hari icyo bivuze mu rwego rw'umutekano, turashimira ababigizemo uruhare bose!''
Yanaboneyeho umwanya agira inama abakora ibi byaha by'umwihariko urubyiruko ari na rwo rukunze kugaragara mu byaha nk'ibi, ko bakwikebuka bakibuka ko nk'imbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba, bakura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere, kuko ugifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage we Polisi itazamurebera.
Ati ''Kwiba si umwuga ahubwo ni icyaha gihanwa n'amategeko, bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.''
