Umwalimu SACCO yahawe miliyari 50 Frw zo gufasha abarimu gutunga inzu zabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro za 2023 nibwo Umwalimu SACCO yasinyanye amasezerano na BRD afite agaciro ka miliyari 20 Frw mu rwego rwo gukomeza gahunda y'iyi banki yiswe 'Gira Iwawe' igamije gufasha abantu b'amikoro aciriritse gutunga inzu.

Aya masezerano yari yitezweho kuzafasha abarimu 1900 kujya muri iyi gahunda ya 'Gira Iwawe', imibare ikazajya yiyongera bijyanye n'uko abarimu bazagenda bayishishikarira.

Uyu mubare waje kwiyongera cyane kubera ko kugeza ubu abarimu bamaze guhabwa inguzanyo binyuze muri iyi gahunda ya 'Gira Iwawe' barenga 5000.

Ibi byose byagarutsweho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, mu Nteko rusange idasanzwe yahuje abanyamuryango b'iyi koperative Umwalimu Sacco.

Muri iyi nama abanyamuryango bagaragarijwe ko BRD yongeye guhabwa miliyari 30 Frw aza yiyongera kuri miliyari 20 Frw bari barahawe nk'inguzanyo n'iyi banki.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana, yavuze ko inguzanyo ya miliyari 30 Frw bahawe na BRD igiye gukomeza gufasha abanyamuryango b'iyi koperative gukomeza kubona inzu zo kubamo bitabagoye.

Ati 'Inguzanyo turi kwaka ni iza gufasha mu gutanga inguzanyo za 'Gira Iwawe' mbega ni ugufasha abanyamuryango kubona aho kuba.'

Yakomeje ashimira BRD yongereye umubare w'amafaranga y'inguzanyo agenewe gufasha abarimu kubasha kubona inzu mu buryo bworoshye

Ati 'Turashimira BRD kuko yabonye ko inguzanyo ya mbere yaduhaye twayikoresheje neza bemera kutwongerera amafaranga bari baduhaye ndetse bahitamo no kuyazamura.'

Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 160 barimo abagera ku 5000 yungutse mu 2024 bakora mu nzego zitandukanye z'uburezi.

Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO bitabiriye iyi nama baganiriye ku hazaza h'iyi koperative
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, Gaspard Hakizimana, yavuze ko inguzanyo ya miliyari 30 Frw bahawe na BRD igiye gukomeza gufasha abanyamuryango kubona inzu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwalimu-sacco-yahawe-miliyari-50-frw-zo-gufasha-abarimu-gutunga-inzu-zabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)