Ni impamyabumenyi baherewe i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025. Zari zitanzwe ku nshuro ya cyenda.
Abahawe izo mpamyabumenyi basoje amasomo y'umwaka harimo abagera kuri 195 bigiraga i Kigali n'abandi 50 bigiraga ku mupaka wa Rusumo.
Bigaga mu mpera z'icyumweu na nimugoroba kuko bamwe bari basanzwe bakora ako kazi k'ibijyanye n'imisoro no kunganira abacuruzi kuri za gasutamo.
Ni amasomo bahawe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) gifatanyije n'Ishyirahamwe nyarwanda ryunganira abacuruzi bambukiranya imipaka (RWAFFA) n'Impuzamashyirahamwe y'abatwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka muri Afurika y'Iburasirazuba (FEAFFA).
Umuyobozi Mukuru wa RWAFFA, Rwigema David yavuze ko ayo masomo aje kuziba icyuho cy'abakoraga uwo mwuga batarawize bigatuma utagenda uko bikwiye.
Ati 'Bijyanye n'amateka y'Igihugu cyacu uyu mwuga wiyubatse vuba kuko wasangaga mbere abawukora batarabyize ahubwo bakora nk'abakomisiyoneri bagafasha nk'abacuruzi batazi gusoma no kwandika kuzuza impapuro. Bafashaga abo bacuruzi ibisabwa bakabasha kwishyura umusoro ariko uko Igihugu cyagiye cyiyubaka turebeye n'ahandi dusanga ni umwuga ukorwa n'abanyamwuga.'
Rwigema yavuze ko kuva mu myaka icyenda ishize bamaze kwigisha abantu barenga 1500 ku buryo ababikoraga batarabyize benshi bahawe amasomo kandi bakora mu murongo w'ubunyamwuga.
Komiseri Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gasutamo muri RRA, Kabera Sam yavuze ko umusaruro wo gukoresha abanyamwuga mu bya gasutamo no kunganira abacuruzi mpuzamahanga ugaragarira mu kwihutisha ubucuruzi no kwinjiza umusoro.
Ati 'Aba bahawe aya masomo abagira abanyamwuga bafasha mu kwihutisha n'akandi kazi ko ku mipaka kuko barwanya amakosa yo kutubahiriza ibiciro by'ibicuruzwa n'agaciro ka byo kuko ni byo bishingirwaho mu kugena umusoro. Iyo bikozwe n'utarabyize usanga bitinda ariko ubu babikora kare bikava mu nzira.'
Mulisa Hawa uri mu bigiye i Kigali bahawe izo mpamyabumenyi, yavuze ko ikintu yungutse ari ukumenya 'system' y'ikoranabuhanga bakoresha muri gusutamo akayisobanukirwa neza kuko mbere bandikishaga intoki.
Ikindi yungukiye muri ayo masomo ni ubumenyi yakuye mu ngendoshuri bagiye bakora bakabona uko ibintu biga mu ishuri bikoreshwa ku buryo yizeye kuzatanga umusaruro mwiza mu kazi.
Mu Rwanda amasomo ijyanye n'imisoro kuri za gasutamo no kunganira abakora ubucuruzi mpuzamahanga yatangiye gutangwa mu 2008.






