Aba bafatiwe mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona, mu rukerera rwo kuwa gatatu rushyira kuwa kane, tariki 17 Nyakanga 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d'Amour, yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu Midugudu inyuranye y'Akagari ka Rubona, hamaze iminsi havugwa ikibazo cy'iyangizwa ry'insinga z'amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo.
Ati 'Nyuma yo kugaragarwaho no kwangiza ibikorwaremezo, aho bacaga insinga z'amashanyarazi kuri transformateuer bakajya kuzigurisha, n'uwo bazigurishaga bamutubwiye arafatwa.''
Yaboneyeho gutanga imbuzi ku baturage bagitekereza kwishora mu bikorwa bigamije kwangiriza ibikorwaremezo abibutsa ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, kandi ko ababifatiwemo babibazwa n'amategeko.
Abafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi. REG imaze iminsi yihanangiriza abantu biba ibikorwaremezo by'amashanyarazi ibereka ko ari icyaha ariko binagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu kuko aho umuriro ubuze amavuriro atabasha kuvura, inganda zidakora, ndetse n'abakoresha amashanyarazi mu ngo bakabihomberamo.
