Hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri Antigua and Barbuda nta Visa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo mu Muryango w'Abibumbye, Martin Ngonga, mu gihe Antigua and Barbuda yari ihagarariwe na mugenzi we, Amb. Walton Webson.

Mu masezerano yasinywe harimo agena ko ibihugu byombi bikuyeho Visa ku baturage babyo bakoresha Pasiporo z'ubwoko butandukanye.

Ibi bivuze ko umuturage w'u Rwanda ushaka kugirira uruzinduko muri Antigua and Barbuda nta Visa azajya asabwa. Ni nako bizajya bigenda ku muturage w'ibi birwa ushaka gusura u Rwanda.

Antigua and Barbuda ni igihugu kigizwe n'ibirwa byinshi birimo Antigua na Barbuda. Cyabonye ubwigenge mu 1981, gusa Umwami w'u Bwongereza aracyafatwa nk'Umuyobozi w'icyo gihugu, aho aba ahagarariwe na Guverineri, naho Minisitiri w'Intebe akayobora Guverinoma afatanyije n'Inteko Ishinga Amategeko.

Uretse amasezerano y'ibijyanye no gukuraho Visa, u Rwanda na Antigua and Barbuda byashyize umukono kandi ku masezerano y'ubufatanye mu by'ubuzima, ndetse n'agena ubufatanye mu by'ubukerarugendo.

Iyi ntambwe mu mubano w'ibihugu byombi itewe nyuma y'iminsi mike Minisitiri w'Ubukerarugendo n'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Antigua and Barbuda, Charles 'Max' Fernandez, atangaje ko RwandAir, ishobora gutangiza ingendo zigana mu gihugu cye.

Uyu mugabo yanavuze ko ibiganiro biramutse bigenze neza, RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes mu mwaka utaha, aho yazagira uruhare mu gutwara abashyitsi bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, izakirwa na Antigua and Barbuda mu 2026.

U Rwanda rukomeje gushimangira umubano n'ibihugu byo mu birwa bya Caraïbe nyuma y'uruzinduko Perezida Paul Kagame yahagiriye mu bihe bitandukanye.

Mu 2022 ubwo yagiriraga uruzinduko muri Jamaica, Perezida Kagame yavuze ko Afrika na Caraïbe bihuriye kuri byinshi bitakurwaho no kuba ibice byombi bitegeranye ku ikarita y'Isi.

Yagize ati 'Icya mbere tugomba gukora ni ugushyiraho ubwo buryo no gushoboza abatuye muri Caraïbe gutembera bakajya mu Rwanda cyangwa se ibindi bice bya Afurika n'Abanyafurika bakaza ino, ubwo rero tugomba kureba ikibazo cya Visa hagakurwaho iyi ntambamyi, tugashobora kubaka uru rujya n'uruza twumva ko twese dukenerana, twagirirana akamaro, hari byinshi twakora nk'ubucuruzi n'ibindi....ariko dukeneye gushyira mu bikorwa duhereye ku by'ibanze, mbere ya byose harimo gushyira abantu ubutumwa tuti, kuki bitashoboka ko twarushaho gukorana bya hafi!"

Ambasaderi Martin Ngonga ashyira umukono kuri aya masezerano
Aya masezerano azemerera Abanyarwanda kujya muri Antigua and Barbuda nta Visa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-yemerera-abanyarwanda-kujya-muri-antigua-and-barbuda-nta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)