Abo bantu batawe muri yombi mu minsi itatu kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025 mu mirenge itandukanye yo muri Nyarugenge.
Iyo mirenge ni Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge. Yari imaze igihe ivugwamo ikibazo cy'abajura biba abaturage babasanze mu ngo abandi bakabategera mu nzira bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.
Muri iyo mirenge kandi abaturage bagiye bagaragaza kenshi ko ibyo biterwa n'abanywa ibiyobyabwenge bituma Polisi ibahagurukira ifatanyije n'inzego z'umutekano, inzego z'ibanze ndetse n'abaturage, ikora umukwabu wo gufata abakekwaho ubwo bujura n'urugomo.
Mu Murenge wa Muhima n'uwa Gitega honyine hafashwe abantu 24 bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, naho mu Murenge wa Nyakabanda hafatwa bane bakekwaho ubujura.
Mu Murenge wa Nyakabanda na ho hafashwe abantu bane, mu gihe mu Murenge ya Nyamirambo hafashwe batanu naho muri Mageragere hafatwa bane bakekwaho ubujura by'umwihariko ubwa mubazi z'amashanyarazi no gucukura inzu z'abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko kuba abo bose barafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ari ikimenyetso cy'imikoranire myiza.
Ati 'Polisi y' u Rwanda by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n'umudendezo by'abaturage. Abantu bose bafite imyumvire yo kwiba no guhungabanya umutekano w'abaturage turabasaba kubireka kuko batazihanganirwa'
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge mu gihe batagereje gukorerwa amadosiye.