Ubu bukangurangamba bwiswe TengaPromo, bwatangijwe ku wa 17 Kanama 2025. Buzakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti 'Tengamara: Earn Back More / Ejo Baguhe Menshi.'
Ubu bukangurambaga buje kunganira ubumaze iminsi bwiswe Tengamara Na TVA, bugamije gushishikariza abaguzi kurushaho gusaba inyemezabuguzi za EBM, bakagira ishimwe ribagarukira. Umuguzi asabwa kubanza kwiyandikisha anyuze ku rubuga rwa myrra.rra.go.rw cyangwa gukanda *800#.
Ubu buryo bushobora no gukoreshwa wiyandikisha kuri TengaPromo ku bushake, ndetse ushobora no guca kuri *562# ugakurikiza amabwiriza ndetse ukaba uhise winjira no muri gahunda ya Tengamara Na TVA.
Nyuma yo kwiyandikisha, mu gihe umuguzi yatse inyemezabuguzi ya EBM ndetse agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, azajya ahabwa amanota afite n'igihembo cy'amafaranga ashobora gukinira.
Umuyobozi Mukuru wa Ambi Tech Ltd, Ndahiro Patrick yasobanuye ko umuguzi azaba asabwa gukinira cya gihembo kijyanye n'amanota agize, kandi nta kiguzi bisaba.
Ati 'Uwo muguzi azajya akanda kuri ya mibare arebe amanota agize noneho amwemerere gukina kugira ngo yinjire mu banyamahirwe begukana ibihembo. Azajya ahitamo ahanditse gukina noneho bitewe n'amanota afite yemererwe gukina kuva ku 5000 Fw kugeza kuri miliyoni 1 Frw.'
'Uko gukina hashingiwe ku manota afite ni nko kuvuga ngo niba ufite amanota menshi wemerewe kujya mu banyamahirwe begukana amafaranga menshi ariko niba ari make ni mu ba makeya. Urugero umuguzi niba akanze ku gukina ah'ibihumbi 100 Frw agasanga amanota afite arabimwerera ubwo azajya ahita abyemeza abe yinjiye mu banyamahirwe bazatoranywamo abatsindira ayo mafaranga.'
Ibihembo byose hamwe bizaba bishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw mu kwezi.
Ndahiro yasobanuye ko nyuma yo kwemeza gukina nta mafaranga cyangwa ikindi umuguzi azaba asabwa uretse gutegereza ko amahirwe amusekera. Abatsinze bazajya batangazwa kabiri mu cyumweru kuri Televiziyo y'Igihugu.
Ibihembo bya mbere bizatangwa ku itariki 30 Nyakanga 2025. Buri kwezi hazajya hatangwa miliyoni 50 Frw ku bantu babarirwa mu 1.250.
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abaguzi bose baka inyemezabuguzi kubona ibihembo kandi bishyitse, byiyongera ku byo babona muri Tengamara Na TVA kandi nta kindi basabwe uretse kwaka inyemezabuguzi byonyine.
Kuva gahunda y'Ishimwe kuri TVA yatangira muri Werurwe 2024, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura imisoro ikusanywa.
Nk'umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ari na wo utangwaho ishimwe, mu 2023/2024, RRA yakusanyije miliyari 792.0 Frw, mu mwaka ushize wa 2024/2025 zigera kuri miliyari 925.8 Frw, bingana n'izamuka rya 21.3%. Ni mu gihe mu 2023/24 TVA yazamutse kuri 14.6% ugereranyije n'umwaka wabanje.
Imibare igaragaza ko kugeza tariki 13 Nyakanga 2025, abaguzi ba nyuma bari bamaze kwiyandikisha muri gahunda y'ishimwe kuri TVA bagera kuri 120,000.
Muri rusange, abaguzi ba nyuma basabye fagitire miliyoni 2.7, zifite agaciro ka miliyari 153.6 Frw, n'umusoro wa TVA wa miliyari 23.4 Frw. Ishimwe rya 10% rijyanye n'uyu musoro wa TVA ringana na miliyari 2.3 Frw.
Niwenshuti yakomeje ati 'Imibare y'ubwitabire bw'Ishimwe kuri TVA n'umusaruro uvamo irivugira, ariko amahirwe atarabyazwa umusaruro ni menshi kurushaho. Mu rwego rwo kuzamura umubare wa fagitire zisabwa, n'abaguzi bazaka, twagiranye amasezerano na Ambi Tech Ltd kugira ngo ba baguzi ba nyuma bagire izindi nyungu ziyongera kuri rya shimwe rya 10%.'
Muri gahunda y'Ishimwe kuri TVA, umuguzi wa nyuma uhashye ibintu byo gukoresha, bitagiye mu bucuruzi, ahabwa ishimwe ringana na 10% rya TVA iri kuri fagitire yasabye, ndetse umucuruzi yakwinangira, umuguzi agahabwa 50% ku bihano umucuruzi acibwa. Atanga amakuru kuri 0739008010 (WhatsApp).


