Mu kiganiro RRA yagiranye n'itangazamakuru ku wa 17 Nyakanga 2025, Komiseri Niwenshuti yavuze ko abacuruzi babwira abaguzi ko nibataka inyezabwishyu za EBM babagabanyiriza igiciro baba babeshya.
Ati 'Baba bari kubabeshya kuko buriya ukurikiye wasanga igiciro cy'ukuri baba batakibwiye umuguzi mbere ngo amenye ko bamugabanyirije. Niyo kandi baba bamugabanyirije biragoye ko umucuruzi yakugabanyiriza 18%; icyo gihe se yaba yunguka ate?. Ayo ni amayeri abacuruzi bagira yo kudatanga inyemezabwishyu babeshya uwaguze ngo yumve ko hari icyo bamufashije.'
Yakomeje ati 'Aha rero ni ho dushaka ko abaguzi bumva neza akamaro ko kwaka inyemezabwishyu kuko uriya mucuruzi ntaba yaguhamagaye ngo uze umugurire ntaba yanakubwiye igiciro mbere. Turasaba abacuruzi ko uwo muco ari mubi bawuhagaraka ariko abababona bajye badutungira agatoki ibihano birateganyijwe.'
Yakomeje agaragaza ko kutaka inyemebwishyu za EBM ari igihombo ku gihuhu kuko amafaranga aba yagombaga kujya mu isanduku ya Leta akagira uruhare mu iterambere ry ibikorwaremezo yigumira mu mifuka y'abacuruzi kandi mu by'ukuri bo badashobora kubyubaka.
Ati 'Abaguzi ni uburenganzira bwabo kwaka inyemezabwishyu kuko uriya musoro wa TVA ni bo bawutanga umucuruzi akawutugezaho ariko iyo batatse inyezabwishyu barawigumanira. Simpamya ko uriya mucuruzi nahaye amafaranga afite inshingano zo kubaka amashuri n'amavurio kuko ntibiri mu nshigano ze.'
RRA kandi yakebuye abacuruzi bagira urwitwazo rwo kudatanga inyemezabwishyu bitwaje ko 'system' yanze gukora kandi kuzitanga internet idahari bishoboka ndetse n'abatanga izidahwanye n'ibicuruzwa byaguzwe bihanangirijwe.
Mu mwaka w'isoresha wa 2024/2025 RRA igaragaza ko umusoro ku nyongeragaciro; ni ukuvuga umusoro utangwa n'umuguzi yakusanyije wiyongeyeho 21.5% bingana na miliyari 925,8Frw avuye kuri miliyari 792 Frw yakusanyijwe mu mwaka wabanje bikaba byaragizwemo uruhare n'abaka inyemezabwishyu za EBM.
