Imihigo ya Dr. Muderevu watorewe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwimika uwo muyobozi mushya usanzwe ari n'umuganga byabereye i Kigali ku wa 10 Nyakanga 2025.

Dr. Muderevu ni we unakuriye Komisiyo yo Kurwanya Imbasa muri Rotary Clubs zo mu Rwanda zose.

Dr. Muderevu yasimbuye Ida Alexandra de Cordier wari umaze umwaka muri izi nshingano.

Ida Alexandra yavuze ko bishimira ko mu mwaka ushize bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo guhugura abaforomo 140 ku kuvura abana indwara z'umutima.

Banafashije gushinga koperative eshanu zikora 'cotex' zimeswa zizajya zikoreshwa mu bigo by'amashuri bitanu byo mu Karere ka Burera.

Hanashinzwe ikigo 'Bwiza Initiative' kiri mu Karere ka Kicukiro gifasha abana babaga mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe bakongera kwiga.

Dr. Muderevu yavuze ko bazashyira imbaraga mu kongera abanyamuryango kuko ari bo ibikorwa bya Rotary Club bishingiraho, bivuze ko uko baba benshi n'ibikorwa bakora byiyongera hagakorwa imishinga myinshi.

Ati 'Turateganya gukorana n'abafatanyabikorwa bacu muri uyu mwaka, tuzubakira biogas ikigo cy'amashuri cya Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort i Nyanza kirimo abanyeshuri hafi 800.'

Babitekereje mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane ko kugira ngo abo banyeshuri babone amafunguro bisaba gutekesha inkwi nyinshi kandi zituruka ku gutema ibiti byinshi bigatuma umwuka abantu bahumeka uhumana.

Yakomeje avuga ko Rotary Club Kigali-Doyen izafatanya n'abandi mu kugura imashini yo kwa muganga ifasha mu gusuzuma kanseri y'ibere kuko iyo imenyekanye kare byongera amahirwe ku kigero cya 80% yo kuyivura igakira.

Rotary Club Kigali-Doyen ni yo ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1965 muri clubs 12 zihari. Igiye kwizihiza imyaka 60 imaze ikora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Doyen batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwimika Dr. Muderevu Alexis
Perezida wa Rotary Club Kigali-Doyen ucyuye igihe, Ida Alexandra de Cordier yavuze ko bishimira ko mu mwaka ushize bakoze ibikorwa bitandukanye biteza umbere imibereho y'abaturage
Dr. Muderevu Alexis yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen
Perezida mushya wa Rotary Club Kigali-Doyen, Dr. Muderevu Alexis yifurijwe ishya n'ihirwe mu nshingano nshya
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy (ubanza iburyo) ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwimika Perezida mushya wa Rotary Club Kigali-Doyen
Perezida wa Rotary Club Kigali-Doyen, Dr. Muderevu Alexis yashimye umugore we umuba hafi buri munsi mu kuzuza inshingano zitandukanye
Perezida wa Rotary Club Kigali-Doyen, Dr. Muderevu Alexis yavuze ko kimwe mu byo azibandaho harimo kongera abanyamuryango kugira ngo n'ibikorwa byiyongere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihigo-ya-dr-muderevu-watorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-doyen

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)