Iryo shuri ryagaragaje ko amasomo yaryo atyaza abayobozi ba Afurika ku buryo bashobora gukemura ibibazo uyu Mugabane ufite, kuko byinshi bishingiye ku miyoborere mibi.
Ibyo byagarutsweho ku itariki 10 Nyakanga 2025 ubwo hasozwaga amasomo y'iminsi itatu yahawe abayobozi batandukanye bo muri Afurika.
Ni amasomo afungura iryo shuri yahawe abayobozi 20 bo muri Afurika harimo abaminisitiri, abadepite, abagize za guverinoma n'impuguke mu burezi no mu zindi nzego.
Amasomo y'ibanze mu kubaka amahame akwiye kuranga urugendo rw'iterambere muri Afurika kugira ngo hubakwe abayobozi bashobora gukora impinduka zishingiye ku mwihariko wa Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa ASG, Prof. Kingsley Moghalu yagarutse ku nzitizi eshanu zibangamiye Afurika mu miyoborere iryo shuri rizatanga umusanzu mu gukemura.
Ati 'Ikibazo cya mbere gituma Afurika itari gutera imbere nka Aziya kiri mu miyoborere n'ubuyobozi bw'ibihugu byinshi byayo. Abari ku butegetsi bagomba kumva ko ubuyobozi ari ugukorera abaturage no kugira inshingano.'
Yakomeje avuga ko ubuyobozi budasobanuye kugira gusa ububasha n'imbaraga ahubwo ari ubushobozi bwo kuyobora neza, icyakora yemeza ko mu bihugu byinshi bya Afurika uwo muco udahari.
Prof. Kingsley Moghalu yavuze ko ikindi kikizitiye iterambere rya Afurika ari uko ikunguhaye ku mutungo kamere nk'amabuye y'agaciro nyamara ugasanga bitayigirira umumaro uko bikwiye.
Impamvu ni uko Abanyafurika bagihanganye n'ibibazo by'ubukene, kutagerwaho n'uburezi, ubuvuzi ndetse n'amashanyarazi kandi uwo mutungo wakayikungahaje.
Yakomeje ati "Afurika ifite urubyiruko rwinshi cyane rugize hafi 70% by'abayituye kandi rukomeje kwiyongera. Ariko se bivuze iki ku hazaza h'uyu Mugabane? Byaba ari amahirwe cyangwa ni ikibazo ahubwo? Urwo rubyiruko kuba rutagera ku burezi uko bikwiye ngo rujijuke kandi rubone akazi, ni ikindi kibazo kitoroheye Afurika."
Indi mbogamizi ikomereye Afurika ihanganye na yo mu mboni za Prof. Kingsley Moghalu ni uko usanga abayobozi bayo bafite amashuri ariko batumva neza iterambere.
Ati 'Abayobozi benshi muri Afurika ubu bize kaminuza cyangwa andi mashuri akomeye. Ibyo ariko si byo bizana iterambere ahubwo rizanwa no kugira imitekereze izana impinduka mu kuyobora.'
Ibyo bibazo Afurika ifite byiyongera ku bijyanye n'uko abari muri za guverinoma, mu bigo no mu nzego za Leta zitandukanye, ubona badafite ubumenyi bwo kuyobora no gushyiraho ingamba nyamara iyo myanya barimo ari yo yagafashije kugira ngo Afurika itere imbere.
Meaza Ashenafi Mengistu wabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Ethiopia yavuze ko imiyoborere ya Afurika idakwiye gusiga inyuma abagore.
Yavuze ko urubyiruko rugomba guhugurwa ku bijyanye n'uko Afurika ikwiye kuyoborwa mu buryo bwihariye.
Ati 'Dufite abayobozi bamwe bize mu mashuri akomeye nka Havard bakagaruka bafite ubumenyi bwagutse ku rwego rw'Isi ariko tudakeneye muri Afurika. Ikindi ni uko dufite urubyiruko rwinshi kandi rugomba kugira uruhare mu guha icyerekezo Afurika kuko ni rwo bayobozi duhanze amaso. Ntekereza ko amasomo yose atangwa muri ASG yose yubakiye ku rubyiruko.'
ASG itanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Biteganyijwe ko ay'icyiciro cya mbere mu bijyanye n'imiyoborere (Public Administration) azatangira gutangwa muri Nzeri 2025.
Iri shuri kandi ritanga n'andi masomo y'igihe gito mu by'imiyoborere, rikanatanga buruse ku bakeneye kuryigamo bujuje ibisabwa mu gihe abandi biyishyurira.







