Ni igenamigambi ryatangiye mu 2024. Ryemejwe bidasubirwaho ku wa 10 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe bafatanya na ILPD.
ILPD yatangaje ko mu bizakorwa harimo gushyiraho inzu ndangamurage y'amateka y'ubutabera bw'u Rwanda.
Izafasha Abanyarwanda gusobanukirwa amahame y'ubutabera bw'u Rwanda rwa mbere y'Abakoloni n'umwihariko wabwo hagamijwe gusubiza ibibazo abaturage bahura na byo uyu munsi.
Muri iyi ngengo y'imari kandi hazakoreshwa miliyari 9 Frw mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho nko kubaka ibyumba byo kwigiramo bigezweho (smart classrooms), no gukoresha uburyo bugezweho bwo kwigira kuri internet.
Harimo miliyari 2 Frw zizakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku banyeshuri mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bujyanye n'ibikenewe mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Miliyoni 300 Frw zizakoreshwa mu gukora ubushakashatsi buteza imbere amategeko mu rwego rwo gushyira ILPD ku isonga mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu by'amategeko.
ILPD kandi izakoresha miliyoni 500 Frw mu bikorwa by'imbere mu kigo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zacyo.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko muri iri genamigambi ry'igihe kirekire, hazasuzumwa ibitarakozwe neza mu riheruka kugira ngo aho bagize ntege nke hakosorwe.
Ni mu rwego rwo kujyana na gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere no gutanga ubumenyi bugezweho ku banyamategeko b'Abanyarwanda n'abakomoka mu mahanga.
Ati 'Iri genamigambi rishya rigamije kureba ku cyerekezo dufite tugasuzuma iriheruka hagamijwe kureba niba hari ahagiye hagaragara imbogamizi kugira ngo dufatanye kubikemura no guteza imbere umunyamategeko w'umwuga.'
Dr. Muyoboke yagaragaje ko mu isuzuma ryakozwe ku igenamigambi riheruka, ryerekanye ko ibyateganyijwe byagezweho ku kigero cya 85%.






Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-izakoresha-arenga-miliyari-15-frw-mu-myaka-itanu