
Ni uruganda rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 199 Frw.
Umuhango wo gufungura iri kusanyirizo ku mugaragaro, wabaye ku wa 10 Nyakanga 2025 mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke.
Mu 2008 ni bwo iyi koperative isanzwe ihinga ikawa yatangije gahunda yo guha abanyamuryango bayo inka mu rwego rwo kwikura mu bukene.
Kuva icyo gihe inka zirenga 350 zaratanzwe, zirororoka horozwa n'abandi.
Nyuma y'uko abahinzi borojwe inka, koperative yanabashyiriyeho ikusanyirizo rito ry'amata ryatunganyaga umusaruro ungana na litiro 500 ku munsi.
Umukamo wariyongereye cyane ariko iri kusanyirizo ridafite ubushobozi bwo kuyakusanyiriza hamwe ngo bikunde.
Binyuze mu mushinga wa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ku bufatanye n'Ikigo cy'Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n'Iciriritse (BDF) iyi koperative yatewe inkunga yo kongerera ubushobozi iri kusanyirizo.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Dukunde Kawa, Mubera Célestin, yagaragaje ko kuba uru ruganda rwuzuye rugiye gufasha abaturage kwiteza imbere ndetse no kubona ibikomoka ku mata bitandukanye ubundi byasabaga ko bajyaga kubishakira ahandi.
Yagize ati 'Ibyo twashakiraga kure birimo ikivuguto n'ibindi bitandukanye tugiye kuzajya tubibonera hafi cyane.'
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yasabye abaturage kuzafata neza iri kusanyirizo ry'amata babonye ndetse bagerageza kuribyaza umusaruro.
Yagize ati 'Ikintu cya mbere ni uguhitamo icyororo cyiza. Muba mugomba kumenya inka mworoye uko zimeze kubera ko niba ufite inka idatanga umusaruro ntabwo wagakwiriye kwirirwa utegereza amata.'
Yerekanye ko ikindi gikomeye ari uko inka iba ikwiriye kuba ahantu heza, ifite ikiraro cyubatse neza kandi cyujuje ubuziranenge aho kugira ikiraro ariko kidasakaye neza.
Indi ngingo yagarutseho ni uko bakwiriye gufata inka nk'umuntu bakayigaburira neza ku masaha azwi ndetse ikaruhuka bihagije, avuga ko bifasha gutuma itanga umusaruro mwinshi kandi ku gihe.
Mu Karere ka Gakenke habarizwa inka zirenga ibihumbi 72 harimo izirenga 19,000 za Girinka. Zitanga umukamo ungana na litiro z'amata zirenga ibihumbi 13 mu makusanyirizo arindwi ari muri aka Karere.
Koperative Dukunde Kawa yatangiye mu mwaka wa 2000, kuri ubu igizwe n'abanyamuryango basaga 1193. Ikorana n'abahinzi basaga 3500 kandi 80% muri bo ni abagore.







Amafoto: Cyubahiro Key