Guverineri Soraya Hakuziyaremye yasabye abagore gukangukira ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwiswe 'Gendana Konti' bugamije gukangurira abagore gukoresha telefoni muri serivisi z'imari bwari bumaze amezi arenga arindwi mu Karere ka Ngoma.

Muri ako Karere hahuguwe abagore barenga 16000 bo mu mirenge itandukanye ndetse abarenga 4000 bashya banditswe ku ikoresha rya telefoni muri serivisi z'imari.

Yashimangiye ko kuba abagore bahugurwa mu bijyanye no gukoresha telefoni muri serivisi z'imari bishyigikira iterambere ry'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Ati 'Mu rwego rw'ubukungu ntabwo igihugu cyatera imbere hari igice cy'Abanyarwanda kitagerwaho na serivisi kandi burya iyo mu muryango hari umuntu utarahuguwe ntabwo buri wese atera imbere.'

Yakomeje ati 'Turasaba buri muntu wese yaba umugabo n'umugore gufatanya mu gucunga neza imari n'umutungo w'urugo, kwiga ibikorwa byabateza imbere ariko no gusaba ubufasha muri serivisi z'imari zabafasha zirimo nk'inguzanyo, kwizigamira no gushora imari kandi tuzakomeza gufatanya n'abafatanyabikorwa.'

Yavuze ko nubwo ubukangurambaga bwasojwe muri ako Karere, kwigisha abagore bataragerwaho na serivisi z'imari no gukoresha telefoni bizakomeza, asaba abahuguwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi.

Ati 'Tuzi ko hari abandi bagore bagomba kugerwaho, badakoresha serivisi z'imari cyangwa ikoranabuhanga mu kwishyurana kugira ngo nabo badasigara inyuma, bahugurwa ndetse bakanafungurirwa konti. Kwigisha ni uguhozaho ariko mu migirire yacu binasaba kubigira intego ya buri munsi.'

Yerekanye ko ubwo bukangurambaga bwagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku bumenyi ndetse no kuba hari umubare munini w'abantu badafite telefoni zigezweho ariko biri kuvugutirwa umuti n'inzego zitandukanye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko iyo gahunda igomba gukomeza ikagera ku bagore bose n'abaturage batuye iyi ntara muri rusange barenga miliyoni 3,5 barimo abagore miliyoni 1,8.

Ati 'Gahunda uyu munsi dusoje nk'amahugurwa, nimugenda murebe abaturanyi banyu niba bayizi, nimusanga batayirimo mu bahugure. Tugende iyi nkuru nziza twamenye tuyigeze ahandi.'

Yerekanye ko ubumenyi bungutse bukwiye kugira uruhare mu mpinduka nziza z'imibereho y'abaturage zishingiye ku mikoreshereze y'umutungo, kwishyurira abana amashuri, kwishyura mituweri, kwizigamira n'ibindi.

Umugore wahuguwe uhagarariye abandi mu Kagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira, Uwariboye Esther, yashimye ko amahugurwa bahawe yabafashije kumenya gucunga amafaranga, yemeza ko byar ingirakamaro.

Ati 'Hari benshi batari bazi gukoresha telefoni muri serivisi z'imari ariko ubu barabimenye. Harimo n'abakuze babashije kumenya gukoresha serivisi z'imari rwose byagize umumaro ukomeye cyane.'

Kayitaramirwa Claudine we yavuze ko mbere hari abagorwaga no gukoresha serivisi z'imari bifashishije telefoni, aho wasangaga harimo n'abajya gutira sim card z'abandi bikaba byabaviramo ibihombo no kwibwa ari uko ubu byarahindutse.

BNR yatangije iyo gahunda igamije kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y'abagore n'abagabo mu gukoresha telefoni muri serivisi z'imari zitandukanye.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko guha ubumenyi abagore bigamije guteza imbere igihugu muri rusange
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko ubumenyi bugomba kugera ku bantu bose
Guverineri Soraya Hakuziyaremye yasabye abagore gukangukira ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari
Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money, Chantal Umutoni Kagame, yagaragaje ko ubu bukangurambaga buri gufasha cyane mu gukangurira abaturage gukoresha telefoni
Abagore bishimiye guhabwa ubumenyi mu bijyanye no gukoresha telefoni muri serivisi z'imari
Uwariboye uri mu bahuguwe yagaragaje ko byamugiriye umumaro
Ngoma iza ku isonga mu kwesa umuhigo mu turere tumaze gusozwamo ubu bukangurambaga
Abagore bahize abandi mu guhugura abantu benshi bashimiwe banahabwa ibihembo
Ubu bukangurambaga bukorwa na BNR n'abafatanyabikorwa batandukanye

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-soraya-hakuziyaremye-yasabye-abagore-gukangukira-ikoreshwa-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)