Muri aya masezerano yasinywe ku wa 17 Nyakanga 2025 u Rwanda rwahagarariwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB n'Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB).
Ni amazezerano yemerera CIMERWA Plc gushora miliyoni 190$ (arenga miliyari 273 Frw) yo kubaka uruganda rwa 'clinker' mu Karere ka Musanze.
Itangazo RDB yanyujije kuri X ryakomeje riti 'Ni uruganda ruzafasha mu kugabanya sima yatumizwaga mu mahanga, rufashe mu gutanga imirimo ndetse rufashe muri gahunda y'u Rwanda yo guteza imbere ibikorwaremezo binyuze mu bucukuzi butangiza.'
Ibijyanye no gucukura 'clinker' ku wa 28 Werurwe 2025, byagarutsweho na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Yagarukaga ku bikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro w'inganda n'ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe iterambere rirambye ry'ubukungu.
Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yifuza ko inganda zose ziri mu gihugu zikoresha ubushobozi bwazo bwose kuko inyinshi ubu zikoresha ubushobozi buke cyane.
Yavuze ko hari ikigega kigiye gushyirwaho kizashyirwamo miliyari 500 Frw azashyigikira abikorera hagamijwe guteza imbere ibikomoka mu nganda byoherezwa mu mahanga no guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Ati 'Inganda zikora sima zizafashwa kubona clinker, ni iby'ibanze bikoreshwa mu gukora sima ubundi twari dusanzwe tubikura hanze. U Rwanda rero rwamaze gukora ubushakashatsi tubona ko iyo clinker dushobora kuyikorera mu Rwanda mu majyaruguru aho twabonye ishobora kuva igafasha izo nganda zacu zikora sima bikaba bizakorerwa mu Karere ka Musanze.'
Dr. Ngirente yavuze ko bizafasha kuzigama arenga miliyoni 4,5$ asohoka buri kwezi yo kugura 'clinker' mu bihugu by'ibituranyi.
Yavuze ko mu bijyanye no gutunganya ibyuma hazafashwa inganda zisanzwe zikora ibyuma hamwe n'ururi kubakwa i Musanze, ruzafasha izisanzwe kubona ibikoresho by'ibanze zikeneye.
Ni uruganda ruzakora ibyuma n'iby'ibanze bikenerwa mu gukora ibyuma ruzajya rukora toni ibihumbi 300 ku mwaka.
CIMERWA Plc yasinyanye amasezerano n'u Rwanda azayifasha gutangiza uruganda i Musanze mu mwaka ushize yanaguze Uruganda rukora sima, ruherereye mu Karere ka Musanze rwa Prime Cement.
Mu Ugushyingo mu 2023 ni bwo ubuyobozi bwa CIMERWA Plc bwatangaje ko uru ruganda rwaguzwe na 'National Cement Holdings Limited' nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.
Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy'imigabane 99.94% muri CIMERWA Plc , yaguzwe miliyoni 85$, biyemeza guhaza sima ku isoko ry'u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n'Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.



