Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo abanyeshuri basaga 100 bo muri Hong Kong Polytechnic basoje ibikorwa byamaze ibyumweru bibiri byo gushyira amashanyarazi mu ngo z'abaturage.
Uretse gutanga amashanyarazi ku ngo z'abaturage, cyanayatanze ku biro by'utugari twa Gatwaro na Nyaruhombo two mu Karere ka Huye.
Utu tugari kandi twahawe n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byo kwifashisha mu kazi.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko uruhare rw'aba banyeshuri rushimangira intambwe y'igihugu yo kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ubu bageze kuri 72%.
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko iyi gahunda y'ubufatanye n'u Rwanda binyuze mu rubyiruko nk'uru imaze imyaka isaga 10, aho hakozwe byinshi birimo no gutanga amashanyarazi y'imirasire y'izuba ku basaga 2.000 bo mu Ntara y'Iburasirazuba.
Ati 'Rimwe Perezida Kagame yavuze ko izuba ryo mu Rwanda ridakwiye kugendera ubusa, none koko dore byarabaye. Dukomeje gukora ibishoboka ngo ribyare amashanyarazi atangiza ibidukikije kuri benshi.'
'Iyi mikorere yagizwemo uruhare n'urubyiruko, bishimangira ubufatanye bwiza nyuma y'imyaka 54 u Rwanda n'u Bushinwa bitangiye ubutwererane, kandi twiteguye gukomeza gukorana.'
Uwimana Anne Marie wo mu Mudugudu wa Zihari, yavuze ko aya mashanyarazi yabakuye mu mwijima, ashimira aba banyeshuri babasangije ubumenyi bwabo mu bibahindurira ubuzima.
Ati 'Twagorwaga no kongera umuriro muri telefone zacu, ndetse n'abana bacu bakabura uko basubiramo amasomo yabo. Ubu twishimiye ko ijoro risigaye riza umucyo tugakomeza kugira umucyo.'
Ricky Cheung na Jacky Lau, abanyeshuri b'Abashinwa bamaranye n'abaturage bo muri Gisagara ibyumweru bibiri batanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, bavuze ko banyuzwe no gusabana na bo ndetse no gusangira ubumenyi bafite n'abaturage.









