Gisagara: Abanyeshuri b'Abashinwa batanze amashanyarazi y'arenga miliyoni 100 Frw ku ngo 500 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo abanyeshuri basaga 100 bo muri Hong Kong Polytechnic basoje ibikorwa byamaze ibyumweru bibiri byo gushyira amashanyarazi mu ngo z'abaturage.

Uretse gutanga amashanyarazi ku ngo z'abaturage, cyanayatanze ku biro by'utugari twa Gatwaro na Nyaruhombo two mu Karere ka Huye.

Utu tugari kandi twahawe n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byo kwifashisha mu kazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko uruhare rw'aba banyeshuri rushimangira intambwe y'igihugu yo kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ubu bageze kuri 72%.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko iyi gahunda y'ubufatanye n'u Rwanda binyuze mu rubyiruko nk'uru imaze imyaka isaga 10, aho hakozwe byinshi birimo no gutanga amashanyarazi y'imirasire y'izuba ku basaga 2.000 bo mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ati 'Rimwe Perezida Kagame yavuze ko izuba ryo mu Rwanda ridakwiye kugendera ubusa, none koko dore byarabaye. Dukomeje gukora ibishoboka ngo ribyare amashanyarazi atangiza ibidukikije kuri benshi.'

'Iyi mikorere yagizwemo uruhare n'urubyiruko, bishimangira ubufatanye bwiza nyuma y'imyaka 54 u Rwanda n'u Bushinwa bitangiye ubutwererane, kandi twiteguye gukomeza gukorana.'

Uwimana Anne Marie wo mu Mudugudu wa Zihari, yavuze ko aya mashanyarazi yabakuye mu mwijima, ashimira aba banyeshuri babasangije ubumenyi bwabo mu bibahindurira ubuzima.

Ati 'Twagorwaga no kongera umuriro muri telefone zacu, ndetse n'abana bacu bakabura uko basubiramo amasomo yabo. Ubu twishimiye ko ijoro risigaye riza umucyo tugakomeza kugira umucyo.'

Ricky Cheung na Jacky Lau, abanyeshuri b'Abashinwa bamaranye n'abaturage bo muri Gisagara ibyumweru bibiri batanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, bavuze ko banyuzwe no gusabana na bo ndetse no gusangira ubumenyi bafite n'abaturage.

Umwe mu banyeshuri ashyira umuriro mu nzu y'umuturage i Gisagara
Ni igikorwa kandi cyaranzwe n'ubufatanye bw'abanyeshuri bo muri RP bo mu Rwanda
Ubwo kamwe mu biro by'utugari katagiraga umuriro w'amashanyarazi mu Karere ka Huye kawugezwagaho
Amashanyarazi yatanzwe ari ku rwego rwo gucanira neza abaturage nta kibazo
Iki gikorwa gisize ingo 504 n'ibiro by'utugari tubiri bibonye amashanyarazi akomoka ku zuba
Buri rugo rwo mu Kagari ka Muyira rwagezweho n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Abanyeshuri bakoreraga hamwe kugira ngo igikorwa cyihute
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ubutwererane bw'u Rwanda n'igihugu cye bumaze imyaka isaga 50 kandi butazahagarara
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, ubwo yerekwaga ireme ry'umuriro wahawe abaturage
Aba banyeshuri bagize igihe cyo gutegura ibyuma mbere yo kubishyira mu nzu ngo bacanire abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abanyeshuri-b-abashinwa-batanze-amashanyarazi-y-arenga-miliyoni-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)