Amerika yashimye ubwumvikane bw'u Rwanda, RDC na HCR bwo kwifatanya mu gucyura impunzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 24 Nyakanga 2025, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Charles Karamba mu nama yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w'Umutekano w'imbere Jacquemain Shabani na HCR yari ihagarariwe na Raouf Mazou, ni bwo byashyize umukono ku nyandiko y'ubu bwumvikane.

Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 26 Nyakanga yatangaje ko inyandiko ya Addis Abeba yubakiye ku masezerano ya Washington u Rwanda rwagiranye na RDC ku wa 27 Kamena kuko asaba ko impunzi zifashwa gutaha ku bushake, mu buryo butekanye kandi buzihesha agaciro.

Boulos yagize ati 'Iyi ntambwe y'ubufatanye igaragaza ibikorwa bihuriweho ku rwego rw'akarere na mpuzamahanga biganisha ku mahoro arambye n'iterambere mu karere k'Ibiyaga Bigari.'

U Rwanda, RDC na HCR byemeranyije ko impunzi 600 z'Abanyarwanda ziri mu nkambi y'agateganyo ya Goma zizacyurwa vuba mu gihe hashakishwa ibindi bisubizo birambye ku mpunzi, bishyigikiwe n'ubuyobozi bwemewe muri RDC.

Byemeranyije gushyirwaho uburyo bwatuma inzego z'ubutabazi zoroherwa no gufasha impunzi gutaha zitekanye, hubahirizwa amahame y'amategeko mpuzamahanga, kandi ubuyobozi bwemewe n'amategeko bw'u Rwanda na RDC bukubahwa.

Impande zose zumvikanye ko kugenzura neza imyirondoro n'ubwenegihugu bw'impunzi zifuza gutaha ari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ibibazo birimo kuba hari uwabura ubwenegihugu.

U Rwanda, RDC na HCR byumvikanye ko hazajya habaho izindi nama zizajya zitegurirwamo ibikorwa byo gucyura impunzi, hanasaranganywe amakuru.

HCR igaragaza ko kugeza ku wa 30 Kamena 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi zigera ku 136.713 zirimo 83.134 zaturutse muri RDC.

Ambasaderi Karamba, Minisitiri Shabani na Raouf Mazou wa HCR ubwo bari bamaze gusinya kuri iyi nyandiko
Massad Boulos yatangaje ko iyi nyandiko ari intambwe yiyongera ku zindi ziganisha akarere ku mahoro arambye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yashimye-ubwumvikane-bw-u-rwanda-rdc-na-hcr-bwo-kwifatanya-mu-gucyura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)