Karongi: Ingo zirenga 2000 ntizigira ubwiherero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'aho ikusanyamakuru riherutse gukorwa n'Ishami ry'Ubuzima mu Karere, ryagaragaje ko mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi habarurwamo ingo 2196 zidafite ubwiherero mu gihe izindi 5330 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kilinda, Dr Byamukama Emmanuel, yavuze ko 40% by'abarwayi bakira, baba bivuza indwara zikomoka ku mwanda.

Ati "Mu bitaro bya Kilinda twakira abarwayi benshi bafite indwara zituruka ku mwanda. Indwara ya typhoïde imaze igihe ivugwa, yatangiriye iwacu i Karongi, ubu iri kwica abantu ubu".

Uretse typhoïde, Dr Byamukama yavuze ko bakira abana benshi barwaye inzoka zo mu nda, indwara zo mu kanwa, iz'ubuhumekero zituruka ku mibereho mibi nko kubana n'amatungo no gutura ahantu hari imyanda nk'ibishingwe, ibiziba n'ibindi.

Ati "Turasaba abaturage kongera isuku ku mubiri, ku byo bambara, ibyo baryamaho, ibyo kurya no gukaraba intoki kenshi, kugira imisarane yujuje ibisabwa no kumenya gutunganya no guta imyanda ahabugenewe".

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gérard, aherutse kuvuga ko bagifite ibipimo bihanitse mu bijyanye n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Ati "Hari abafite ubwiherero butameze neza cyangwa butanahari. Icyo dusaba abaturage muri gahunda yo kwimakaza isuku ni uko buri rugo rugomba kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa".

Ubuyobozi busobanura ko ubwiherero bwujuje ibisabwa ari ubufite umwobo utinze neza, buhomye, busakaye, bukinze, bupfundikirwa, hafi yabwo hari kandagira ukarabe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ingo-zirenga-2000-ntizigira-ubwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)