Amasaha akwiriye koroshywa, bakajya bakesha- Dr. Frank Habineza ku ngamba zo gufunga utubari n'utubyiniro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si abacuruzi bonyine, kuko na Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza mu kiganiro yagiranye na IGIHE nawe yagaragaje yemeranya n'abacuruzi b'utubari ko Leta ikwiriye koroshya icyemezo cy'amasaha yo gufunga utubari n'utubyiniro.

Guverinoma y'u Rwanda yafashe iki cyemezo ku bikorwa na serivisi bitari iby'ingenzi, ishyiraho ko byajya bifunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na ho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bigafunga saa Munani z'ijoro hagamijwe kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda.

Habineza ati 'Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ariya masaha akwiriye koroshywa bakajya bakesha, kuko abaturage baba bakeneye kwidagadura kandi babasha kwinjiza nabo bakinjiriza Leta, ariko kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Kane amasaha akaguma uko ari kuko abantu baba bakeneye kuruhuka ngo babone uko bajya mu kazi kandi batange umusaruro kandi binagabanya ubusinzi.'

Abagenda mu Mujyi wa Gisenyi bavuga ko utubyiniro tugera muri dutanu twari dukomeye twafunze imiryango, harimo nka Cotton Club kahinduriwe izina kitwa Las Vegas Night Club, La brevis Night Club, Little Palace Club, Scandinavia Nigiht Club na Sun Rise Bar&Restaurant and Night Club.

Bamwe mu bari batunzwe n'aka kazi k'ijoro bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na IGIHE, basaba Leta ko yaborohereza mu gihe cy'impera z'icyumweru bagakesha kuko bamaze imyaka ibiri bakorera mu bihombo.

Umucuruzi w'akabyiniro mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Labamba ubimazemo imyaka 13, Nshimiyimana Jean Aime ati 'Abakiliya batangiye kwinubira amasaha dufungiraho utubyiniro, kuko baba batangiye kwinjira mu masaha ya Saa Tanu z'ijoro, ikindi ni uko iki kintu cy'amasaha kitaraza nakoreshaga abakozi 34, none nsigaranye 16, abagera kuri 18 narabahagaritse kuko nta kazi bari bagifite bingoye kubona ayo kubahemba.'

Yakomeje avuga ko kuri ubu basigaye bameze nk'abakorera ba nyir'inzu, bagakomeza guhanyanyaza kugira ngo batarekura iseta, kuko mbere yakiraga abakiliya abari hagati 100-150 none kuri ubu no kubona 40 aba ari ingorabahizi kandi nabo baza ari uko bagiye gufunga kandi mu isaha imwe baba bataracuruza.

Yaboneyeho gusaba Leta isanzwe ibakunda gutekereza ku bakora ubucuruzi bw'ijoro bakoroherezwa ku buryo iminsi y'impera z'icyumweru bajya bakora bagakesha ariko mu minsi y'imibyizi amasaha akagumishwa uko yatekerejwe.

Turinimana Jean Baptiste ukora akazi ko gucunga umutekano kuri Night Club, avuga ko kuva Leta yafata ibyemezo byo kugabanya amasaha, bagenzi be bahagaritswe birirwa bamuhamagara ngo abarangire akazi babone icyo bagaburira abana, kuko aribo bari batunze imiryango yabo.

Ahamya ko mbere ibyemezo by'amasaha bitarajyaho bakoraga ari 20, none kuri ubu abasigaye mu kazi ari 10, ari naho ahera asaba Leta nk'umubyeyi wabo ubareberera koroshya muri Weekend bakajya bakora bagakesha.

Harerimana Patrick ukora akazi ko kuvanga imiziki (Dj) avuga ko mbere bari basanzwe babayeho neza, ariko ubu ngo imishahara yabo yaragabanyijwe.

Turinimana Jean Baptiste ukora akazi ko gucunga umutekano kuri Night Club (Bouncer) avuga ko kuva Leta yafata ibyemezo byo kugabanya amasaha, bagenzi be bahagaritswe
Umucuruzi w'akabyiniro mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Labamba ubimazemo imyaka 13, Nshimiyimana Jean Aime nawe ahamya ko kugabanya amasaha byabateye ibihombo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasaha-akwiriye-koroshywa-bakajya-bakesha-dr-frank-habineza-ku-ngamba-zo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)