Ubuhinzi bw'ibirayi buri kugeragezwa muri Nyagatare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Akarere ka Nyagatare kazwiho gukorerwamo ubworozi n'ubuhinzi burimo ubw'ibigori, ibishyimbo n'umuceri ku kigero cyo hejuru. Kuri ubu mu Murenge wa Rwimiyaga no mu bindi bice bitandukanye abahinzi bahawe imbuto z'ibirayi ngo bazihinge mu kureba uko umusaruro wabyo waba umeze.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Nyagatare, Shyaka Keneth, yavuze ko bari kugerageza imbuto z'ibirayi z'amoko atandukanye kandi ko bamaze kubona ko ibirayi byakwera muri aka karere.

Ati 'Twarabibonye ko ibirayi muri aka karere kacu nabyo bishobora kuhera hirya no hino yaba mu Murenge wa Rwimiyaga n'ahandi. Ubu tugeze kuri hegitari 200 zisigaye zihingwaho ibirayi, ubundi mbere ntabwo byari bihari. Ubu rero ku bufatanye na RAB turi gukora ubushakashatsi kugira ngo turebe imbuto yakwera muri aka karere kacu ku buryo ariyo abahinzi benshi bakwitabira.''

Shyaka yavuze ko mu mbuto nyinshi bamaze kugerageza babonye ko nibura kuri hegitari abahinzi bashobora kubonamo toni 20, bikaba byaraberetse ko ibirayi bishobora kwera muri aka karere gakunze kurangwa n'ubushyuhe bwinshi.

Ati 'Ibirayi bizadufasha mu gutuma abahinzi babona ibihingwa bitandukanye bahinduranya muri buri gihembwe kandi tunabyitezeho umusaruro mu minsi iri imbere.''

Kugeza ubu ibirayi bihingwa ku buso bungana na hegitari 200 mu Karere ka Nyagatare, aho nibura ikigereranyo kigaragaza ko abahinzi babihinze neza bazajya babona toni 20 kuri hegitari.

Kuri ubu ibirayi biri guhingwa ahantu hatandukanye muri Nyagatare
Shyaka Keneth yavuze ko ibirayi bifuza ko byahingwa n'abaturage benshi muri Nyagatare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bw-ibirayi-buri-kugeragezwa-muri-nyagatare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)