Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025. Wabereye mu Karere ka Kayonza aho witabiriwe na bamwe mu bakiliya bahagarariye abandi bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe n'abandi baturutse mu Karere ka Gatsibo.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda, Xavier Shema Mugisha, yavuze ko bishimiye kwifatanya n'abakiliya bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu kwishimira ibyagezweho muri iyi myaka 50 BPR Bank Rwanda imaze ishinzwe, by'umwihariko bakaba bari kubyishimirira ahantu iyi banki yavukiye. Yijeje abakiliya ko bagiye kurushaho kubegera no kubafasha kwiteza imbere.
Bayingana Eulade yashimiye BPR Rwanda ku kuba yaramufashije kuva ku gukora ku rugi rw'imodoka yishyuzagaho akagera ku rwego rwo kugura itagisi abifashijwemo n'iyi banki.
Uwamahoro Rehema yashimiye BPR Bank Rwanda yamufashije gutinyuka agafata inguzanyo akiteza imbere aho kuba mu rugo.
Ati ''Yaranjijuye, yarantinyuye mfata inguzanyo ubu ngeze aho ngera mu gihe mbere nahoraga nitinya ndi inyuma iyo mu rugo ariko barantinyuye mfata inguzanyo niteza imbere.''
Umuyobozi w'Urugaga rw'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, PSF, Nkurunziza Jean de Dieu, yashimiye BPR Bank Rwanda ku mwanya baba bafashe bakishimana n'abakiliya babo. Yabijeje ubufatanye mu mishinga myinshi abacuruzi bakeneyemo amafaranga, anabasaba kurushaho kubegera bagakorana.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kuba iyi banki yaratangiriye muri aka Karere bifite byinshi bivuze yaba kuri aka Karere no kuri BPR Bank Rwanda.
Ati 'Ni ishema kuba dufite umwihariko wo kuba amateka y'iyi banki yaratangiriye mu Karere kacu, ubu turishimira ko bagiye kugaruka ku ivuko bakavugurura aho yatangiriye n'ibindi bikorwa byinshi baduteganyiriza kandi byiza.''
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yashimiye abakiliya ba BPR Bank bari mu Ntara y'Iburasirazuba.
Yavuze ko kuri ubu bafite ubushobozi bwo guha umukiliya miliyari 40 Frw ku muntu umwe mu gihe yaba azishatse.
Ati 'Akarere ka Kayonza ni ak'amateka kuri BPR Bank Rwanda kuko ariho banki yacu yatangiriye, turabizirikana kandi turabyishimira, niyo mpamvu rero tuza hano kubashimira ko mwabanye natwe. Ubu turi ikigo cy'ishoramari gikomeye muri EAC kandi turi hano ngo tubafashe gutera imbere, dufite serivisi nyinshi kandi nziza zafasha buri muntu wese watugannye yaba izisaba ingwate n'izidasaba ingwate.''
BPR Bank Rwanda yatangiye tariki ya 4 Kanama 1975, mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari koperative, iza guhinduka Banque Populaire du Rwanda ari nayo yihuje na KCB Bank Rwanda Plc, bihinduka BPR Bank Rwanda Plc.









