Abasenateri basabye ko abaturage 6909 batuye ku birwa bimurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagaragaje ko hari ibirwa 12 basuye bituwe n'abaturage bagera ku 6,909 bakwiye gushyirirwaho uburyo bwo kubimura buhoro buhoro hakazasigara ikirwa kimwe cya Nkombo gituweho n'abarenga ibihumbi 18.

Ni umwanzuro wafashwe hashingiwe kuri raporo ya Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yakoze ku ngendo zakorewe mu birwa bitandukanye.

U Rwanda rufite ibirwa 148, ibituwe ni 14. Ibyo Komisiyo yasuye bituwe ni 12, ari byo Mwegerera na Mukira mu Karere ka Musanze, Munanira na Birwa 1 mu Karere ka Burera, Sharita mu Karere ka Bugesera, Bugarura mu Karere ka Rutsiro, Mushungo, Muzira, Tareri, Kirehe na Ruzi mu Karere ka Nyamasheke, na Gihaya mu Karere ka Rusizi.

Muri izo ngendo hagaragayemo zimwe mu mbogamizi mu mibereho y'abaturage zirimo imikoreshereze y'ubutaka bwo mu birwa idateguye neza, hari ibirwa bya Leta bitabaruye ndetse bitagaragara muri sisitemu y'ubutaka, abaturage badafite ibyangombwa by'ubutaka batuyeho, abashoramari bahenda abaturage mu gihe bagurisha ubutaka bwabo no kutabona ibikorwaremezo.

Hari kandi kuba abaturage babona serivisi ari uko banyuze mu mazi, indwara z'ibyorezo bahura nazo n'ibindi.

Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage, Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari ibirwa bifite imiterere itakorohereza Leta kugezayo ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo abatuye mu birwa bagere ku iterambere ry'imibereho myiza.

Ati 'Ibyo birimo amazi meza, amashanyarazi, ibyiciro byose by'uburezi, amavuriro, serivisi z'imari, amasoko, imihanda, amato ya kijyambere n'ibindi. Ibyo byose bikaba byahenda Leta cyane kurusha kwimura abaturage bari mu birwa bakavanwa aho batuye hagaragara nk'ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.'

Yavuze ko hakwiye gushyirwaho gahunda ihamye, igenamigambi n'ingengabihe byerekana uko abaturage bagituye mu birwa bazagenda bimurwa, kwegera abaturage no kubaganiriza kuri gahunda yo kubimura kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa no kugezwaho iby'ibanze bibafasha kugira imibereho myiza mu gihe batarimurwa.

Sena kandi yasabye ko hashyirwaho igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka bwo mu birwa no gushyiraho ingengabihe yo kugishyira mu bikorwa, kubahiriza imbago z'ibiyaga (metero 50), kunoza uburyo bw'igura n'igurisha ry'ubutaka bwo mu birwa hagamijwe kurengera umuturage ngo adahendwa no kubuza abaturage bo mu birwa bagikoresha amashashi na za pulasitike kubijugunya mu biyaga.

Komisiyo yavuze ko inzego zirebwa n'iterambere ry'imibereho y'abaturage, izirebwa n'ibidukikije n'ishoramari zikwiye gukorera hamwe mu kwita no kugenera umwihariko buri kirwa, hagakorwa ubushakashatsi bugamije kwerekana uburyo byabungwabungwa n'uko byabyazwa umusaruro mu gihe byaba bitagituwe.

Abasenateri bagaragaje ko abaturage bakwiye kwimurwa koko ariko ibirwa bimuweho bikabyazwa umusaruro.

Abasenateri basabye ko abaturage 6909 batuye ku birwa bimurwa
Senateri Bideri John Bonds na Senateri Cyitatire Sosthene
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Francois Kalinda Xavier ayoboye Inteko Rusange
Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage, Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari ibirwa bifite imiterere itakorohereza Leta kugezayo ibyangombwa byose bikenewe

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-basabye-ko-abaturage-6909-batuye-ku-birwa-bimurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)