Ab'i Nyaruguru bagiye guhabwa umuhanda wa kaburimbo mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhanda uzaturuka ku muhanda munini wa Ngoma-Cyahinda-Ndago, ukaba uzambukiranya Umurenge Nyagisozi, uhure n'undi muhanda wa Munini-Busanze uturuka kuri Santere ya Munini, ukomereze ku Isoko rya Gatunda werekeza ku Mupaka w'u Rwanda n'u Burundi, ahitwa ku Mupaka wa Nshili.

Ni inkuru yishimiwe n'abaturage bo muri aka gace, barimo na Muvumbi Damien, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Yabwiye IGIHE ko igihe uyu muhanda waba ukozwe, byaba ari iterambere babonye ryiyongera ku bindi byiza bamaze kugeraho.

Ati ''Twishimira byinshi tumaze kugeraho, birimo umuriro w'amashanyarazi na kaburimbo twahawe inyura mu bice by'ingenzi by'Akarere ka Nyaruguru. Nka twe dutwara moto, iyo umuhanda ukoze neza, bituma ibinyabiziga byacu biramba kurushaho.'

Mukamusoni Dévotha wo mu mu Murenge wa Nyagisozi yavuze ko umurenge wabo bamaze gutera imbere mu buhinzi bw'ibirayi, ibishyimbo ndetse n'ikawa, ashimangira ko uyu muhanda uziye igihe ngo bakomeze begere isoko kurushaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibikorwaremezo bikomeje kubakwa mu karere ayoboye, ari ibihamya by'imiyoborere myiza y'igihugu idaheza.

Ati '"Uyu muhanda tugiye kubona ni ubudasa bwa Leta y'Ubumwe. Bishimangira imiyoborere idaheza mu iterambere yimakajwe na Perezida Paul Kagame, aho buri muturage cyangwa buri gice icyo ari cyo cyose kigerwaho n'iterambere."

Meya Dr. Murwanashyaka akomeza avuga ko uyu muhanda uzafasha abatuye muri ibyo bice, barushaho kunoza imigenderanira n'ibindi bice aho bizaborohereza kugera mu Mijyi nka Huye n'Umujyi wa Kigali, bikabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Bitaganyijwe ko uyu muhanda uzatangira kubakwa vuba, ukazuzura utwaye miliyari 18 Frw.

Uje usanga indi mihanda ya kilometero 106 ya kaburimbo imaze kubakwa mu Karere ka Nyaruguru mu gihe kitarenze imyaka itanu.

I Nyaruguru bafite imihanda ya kaburimbo ingana n'ibilometero 106



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyaruguru-bagiye-guhabwa-umuhanda-wa-kaburimbo-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)