Ab'i Kayonza bagaragaje akaga baterwa n'abiyita 'Imparata' bijanditse mu bucukuzi butemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imparata ni abaturage bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe butemewe n'amategeko, bakunze gucukura mu birombe byemewe ariko bakabikora mu buryo butemewe, banagaragara mu bucukuzi hirya no hino mu mirima y'abaturage aho bangiza imyaka y'abaturage, amashyamba n'ibindi bikorwaremezo ku hantu hose baketse amabuye y'agaciro.

Agace ka Rwinkwavu ni kamwe mu twavumbuwemo amabuye y'agaciro mu myaka myinshi ishize aho hanakunze kugaragara abaturage benshi bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko abo bantu babateje ibibazo byinshi birimo inzara ituruka ku kubarandurira imyaka kuko baba bahaketse amabuye y'agaciro.

Pontien Habyarimana utuye mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko imyubati iri mu murima we iri kurandurwa nyuma y'aho Imparata zihaketse amabuye y'agaciro

Ati 'Iyo ugiyeyo nta kintu na kimwe wabavugaho, uba ntinya kugera mu murima wanjye, n'iyo ngiyeyo nta kintu mvuga kuko wibeshye ukavuga bagukubita. Turasaba ubuyobozi kubaturwanyiriza kuko ni ibintu bikabije cyane, iyo umuntu akuranduriye imyaka yari kuzagutunga ejo hazaza aba ari inzara ashaka kuguteza.''

Itegekaharinde Soline na we avuga ko ikibazo cy'Imparata kibakomereye cyane bitewe n'urugomo babakorera, yaba aho batuye cyangwa se n'abo basanze mu mirima.

Yagize ati 'Kubera baba bateye hejuru ubutaka usanga nta kintu cyapfa kuhera, akenshi usanga ari na bo baduteza inzara kubera kuturandurira imyaka, turasaba ko imbaraga zirwanya imparata ziyongera.''

Ndamage Wenzislass utuye mu Mudugudu wa Rubirizi mu Kagari ka Gihinga, yagize ati ' Birabangamye cyane nk'iyo mu murima wawe hari harimo imyumbati, ibishyimbo cyangwa indi myaka bakayirandura kandi yari kuzagutungira umuryango, urumva ko baba bagusubije inyuma.''

Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasabye abaturage gutinyuka bakarega abakora ubu bucukuzi mu nzego za Leta kuko benshi bishora muri ubu bucukuzi ari abana babo, abagabo babo n'abavandimwe babo.

Ati 'Ubutumwa tubaha nibacire birarura, kujya gucukura bitemewe bitera ibibazo byinshi. Ubikora ashobora kuhasiga ubuzima, ashobora kuhahurira n'ibihano bikomeye bimukururira kuba umutungo we washorwa mu manza. Ababagurira na bo turabaha ubutumwa bw'uko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa kandi cyane.''

Mu myaka itatu ishize mu turere twa Rulindo, Gakenke, Nyanza, Muhanga na Kamonyi, Gatsibo na Kayonza hagaragaye ibyaha bigeze kuri 226 byo kwangiriza ibidukikije.

Mu 2022 utwo turere twose twagaragayemo ibyaha byo kwangiza ibidukikije 86 bigeze mu 2023 biba 65 naho mu wa 2024 biba 75.

Uturere twa Kamonyi na Rulindo ni two dufite imibare iri hejuru kuko muri ibyo byaha 226 twihariyemo ibigera ku 117.

Mu myaka itatu ishize mu turere turindwi hagaragayemo ibyaha bigeze kuri 226 byo kwangiriza ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-kayonza-bagaragaje-akaga-bakomeje-guterwa-n-abiyite-imparata-bijanditse-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)