TRIBE hub ni umushinga wamuritswe ku wa 25 Nyakanga 2025, ugamije kwagura ibikorwa bya RBC, aho uzibanda mu gukora ubushakashatsi, kwita kundwara zandura n'izitandura, ndetse n'ibyorezo.
Ni umushinga watewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.
Umuyobozi mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko aya ari amahirwe babonye yo gukomeza kuzamura ubushobozi bw'iki kigo ndetse na gahunda z'ubuzima mu Rwanda no muri Afurika.
Yagize ati 'Uyu mushinga uje kudufasha kongera imbaraga mu bice bitandukanye, uzadufasha mu buryo dukurikirana indwara, uko tuzirwanya, uburyo bwo kubika amakuru mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse no gukora ubushakashatsi.'
Akomeza avuga ko uyu mushinga kandi uzabafasha guhugura abantu batandukanye ku buryo bwo gukoresha amakuru yavuye mu bushakashatsi kugira ngo igihe haza indwara y'icyorezo bashobore guhangana nacyo.
Ati 'Uyu mushinga kandi uzadufasha guhugura abantu ku buryo twakwifashisha amakuru dufite mu guhangana n'ibyorezo bishobora kuza n'ibindi bibazo by'ubuzima bituruka ku mihindagurikire y'ikirere, ariko noneho no kumenya neza ko buri wese afite ubuzima bwiza ndetse yitabwaho ku rwego rwo hejuru.'
Umuyobozi ushinzwe Imishinga ijyanye n'ubuzima muri EU, Maria Masereka Christiansen, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana n'u Rwanda muri uyu mushinga ari uko ruri mu bihugu by'Afurika bigaragaza impinduka mu bijyanye n'ubuzima no kwita ku ndwara zitandukanye.
Akomeza avuga ko gukorana n'u Rwanda bizarushaho gufasha Afurika muri rusange kuko muri uyu mushinga harimo no gufasha ibindi bihugu kwita kuri serivisi z'ubuzima.
Yagize ati 'U Rwanda ruhagaze neza mu gukora ubushakashatsi ariko ruracyafite ikibazo mu gukoresha ubwo bushakashatsi mu gushyiraho ibisubizo birambye. TRIBE Hub izafasha u Rwanda mu gukemura ibyo bibazo, ubundi bibere urugero rwiza ibindi bihugu mu Karere ndetse no muri Afurika.'
TRIBE Hub ni umushinga uzamara imyaka itatu, hagati 2025 na 2028 aho byitezwe ko uzafasha n'ibindi bihugu 10, birimo u Rwanda, u Burundi, Guinea, Guinea Conakry, Chad n'ibindi.





