Yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga indahiro za guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibyo ruhuriraho n'ibindi bihugu bya Afurika ariko rukanagira ibyo rutandukaniyeho na byo birimo amateka y'igihugu, umuco wacyo n'icyerekezo.
Yavuze ko muri Afurika n'ahandi hari abandi bateye imbere ariko u Rwanda rukiri mu rugamba rwo gushaka uko rwagera ku majyambere.
Ati 'Kuki abandi bateye imbere tugasigara? Kuki twasigaye inyuma? Hari impamvu ishingiye no ku kuntu dutandukanye na ho, ubundi iyo tutaza kuba dutandukanye bigeze aho, natwe tuba twarateye imbere.'
Perezida Kagame yahamije ko impamvu nyamukuru ishingiye ku mikorere n'imyumvire itagira icyerekezo y'abantu bahora bategereje ibyo bazahabwa n'abandi.
Ati 'Impamvu ni amateka, impamvu ni imikorere, impamvu ni ibyo ntari bwinjiremo kugira ngo bitumvikana nabi ariko tugomba gukosora byanze bikunze, ndetse no muri twe twicaye aha n'ahandi, hari n'ushobora kwibaza ati 'ariko twabikosora gute?' Hari abihebye barekuye bazi ko Abanyarwanda, Abanyafurika tugomba kuba turi aho, turi abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza.'
Yongeyeho ko 'Gusanga abantu bari aho bategereje abazabakiza ari abantu nka bo ni cyo mvuga, ni cyo kibazo cya mbere. Iyo mico yo gutegereza umucunguzi, tukazaba tuzakizwa n'abantu twicaranye hano, abo twita abafatanyabikorwa, ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo uko twicaye aha, uko tuba aha muri iki gihugu cyacu, tugahera kuri twe ibyo dushoboye tukabikora uko dushoboye ukabikora uzi aho uva uzi n'aho ujya, uzi n'aho ushaka kujya.'
Umukuru w'Igihugu yahamije ko inkunga z'abandi zisanze umuntu afite icyerekezo zikamufasha kukigeraho byafasha kurushaho.
Ati "Abo bandi bafasha iyo bagufashije uri mu nzira ugenda ugana aho ushaka kujya, ni bwo bigira akamaro ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya. Nta nubwo babishaka niba mutari mubizi. Ntibabishaka, ntibabikeneye ahubwo ugumye aho ngaho ni mu nyungu zabo."
Yanenze Abanyarwanda n'Abanyafurika bicara bategereje kuzacungurwa n'abandi, avuga ko bidashoboka ndetse ati 'Ibyo ni ikinyoma.'
Perezida Kagame yongeyeho ko "Uko mwicaye, uko muhabwa inshingano mwazijyamo mugakora neza, mwazijyamo mugakora nabi, mwazijyamo mwinuba ukavuga uti 'kuki bangize iki batangize iki', abasigaye hanze bavuze bati 'ariko kuki batoranyije kanaka njye ntibampitemo', ibyo byose ujye ubikora wibuka ngo uri ubusa igihe twese tutivanyemo uwo muco wo kutumva inshingano ituri imbere, icyo dukwiriye, agaciro dukwiriye kwiha mbere y'uko dutegereza ko hari undi wakaduha."
Hari abemeye kuba ubusa
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bamaze kwiheba bumva nta terambere bazageraho, bituma bumva guteshwa agaciro imbere y'ababafasha ntacyo bitwaye.
Ati 'Ariko hari n'abo kuba ubusa bitagize icyo bitwaye, hari abo kuba ubusa, guhora usabiriza, guhora ukubitwa inkoni za buri munsi ngo ntiwagenjeje uko undi yabishakaga hari abo bitagize icyo bitwaye. Kuko ni ba bandi navugaga bihebye, bava ku cyo bakwiriye kuba bari cyo bategereza icyo abandi babagenera. Ibyo ntabwo ari byo. Ntibyabaye byo imyaka 100 ishize kugeza ubu, ntibizaba byo indi myaka 100 iri imbere ntibishobora kuba byo.'
Perezida Kagame yasabye abayobozi bagize Guverinoma nshya gukorana umuhate inshingano bahawe.
