U Rwanda rwasinyanye amasezerano na OPEC ya miliyari zirenga 430 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu masezerano yasinywe ku wa 17 Kamena 2025 i Vienne muri Autriche. Yasinywe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa n'Umuyobozi wa OPEC Fund, Dr. Abdulhamid Alkhalifa.

Azashorwa mu mishinga y'ingenzi iganisha ku iterambere rirambye, irimo kubaka ibikorwa remezo bijyanye n'igihe, kunoza serivisi z'ibanze zigenerwa abaturage, guteza imbere imyuga, gufasha urwego rw'abikorera gukomeza gutera imbere n'ibindi.

Ni ubufatanye buzibanda kandi ku guteza imbere ubuhinzi, binyuze mu kongerera imbaraga ibikorwa byo kuhira bigezweho no kubika umusaruro neza mu buryo butuma utangirika, gushyigikira ikoreshwa ry'ingufu zisubira, cyane cyane izikomoka ku mirasire y'izuba no guteza imbere urwego rw'ubwikorezi cyane cyane ubwo mu kirere.

Umuyobozi Mukuru wa OPEC, Dr. Abdulhamid Alkhalifa, yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa hagati ya 2025â€"2028 , ikazagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry'ubukungu, kugabanya ubukene, no kuzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guhanga imirimo mishya no kunoza uburyo bwiza bwo gutanga serivisi.

OPEC ikunze gufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye,aho nko mu 2021, iki kigega cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 20$, igamije kugeza amashanyarazi ku baturage barenga 270.000 bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

Iyi nguzanyo yakurikiye indi ya miliyoni 20$ cyari cyaratanze mu 2018, yifashishijwe mu kugeza amazi meza ku baturage no kwimakaza mu Mujyi wa Kigali n'indi mijyi iwunganira.

Mu gihe cy'imyaka igera kuri 50 imaze ikorana n'u Rwanda, Ikigega OPEC kimaze gutanga inkunga irenga miliyoni 200$.

Iyo nkunga yakoreshejwe cyane cyane mu guteza imbere urwego rw'ubwikorezi, ibikorwa remezo by'amazi, isuku n'isukura, kongera amashanyarazi ndetse no gushyigikira ubucuruzi mu byiciro byazahajwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda rumaze kuba umufatanyabikorwa wacyo kuva mu mwaka wa 1976, ubwo iki kigega cyatangizwaga n'ibihugu bicukura peteroli hagamijwe iterambere mpuzamahanga (OFID). Hari hagamijwe gushyigikira iterambere ry'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa (ibumoso) n'Umuyobozi wa OPEC Fund, Dr. Abdulhamid Alkhalifa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinyanye-amasezerano-na-opec-ya-miliyari-zirenga-430-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)