Biteganyije ko abo bayobozi bazahura ku wa 20 Kanama 2025. Bazabanza kuganira n'Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Kaja Kallas, mbere yo guhura na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Iran.
Ni ibiganiro abo bayobozi bagiye guhuriramo mu gihe hashize iminsi irindwi Israel itangije intambara kuri Iran, ibitero ab'i Tel Aviv bavuze ko ari ibyo kuburizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro za kirimbuzi hifashishijwe ingufu za nucléaire.
Ni intambara imaze kwangiza byinshi birimo guhitana bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo, Ali Shadmani wari umaze iminsi ine gusa ashyizweho asimbuye Mohammad Bagheri na we wari wamaze kwicwa na Israel.
Kugeza ku wa 18 Kanama 2025 hari hamaze gupfa abarenga 230 ku ruhande rwa Iran n'abagera kuri 25 ku ruhande rwa Israel.
Ibiganiro bigiye guhuza Iran n'abo mu Burayi yagizwemo uruhare n'ibindi bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Impamvu nyamukuru yabyo ni ukumvisha ab'i Tehran ko bakwiriye kugaragaza ko bazakoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitagamije inabi. Ni ukuvuga hatagamijwe gucura intwaro za kirimbuzi.
Ni ibiganiro kandi bizakurikirwa n'ibindi bitomoye bizagirwamo uruhare n'inzobere kuri iyo ngingo, aho zizakorwa isesengura ku ngu ngufu za nucléaire n'ibibazo zateza.
Chancelier w'u Budage, Friedrich Merz, yari aherutse kugaragaza ko ashyigikiye ibitero bya Israel ndetse agaragaza ko Iran ikwiriye kumanika amaboko bitaba ibyo igahura n'ingaruka zikomeye zirimo gusenyuka burundu.
Ku wa 18 Kanama Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Budage, Johann Wadephul na we aherutse kugira inama Iran avuga ko ikwiriye gushaka igisubizo gitanga icyizere ku bijyanye n'icyo igamije gukoresha ingufu za nucléaire.
Ati 'Ntabwo amazi ararenga inkombe, ibiganiro biracyashoboka.'
Nubwo Israel ivuga ko igambiriye kubirizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro za kirimbuzi, i Tehran barabihakana bakagaragaza ko nta gahunda bafite yo gukoresha ingufu za nucléaire ku mpamvu za gisirikare.
