Uko 'Umutuzo mu Gacaca' uri kurandura amakimbirane hagati y'abashakanye i Rwamagana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutuzo mu Gacaca ni gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Munyiginya, aho buri wa Gatanu itsinda ririmo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, uhagarariye abagore, umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, ushinzwe irangamimerere ndetse n'umuntu uvuga rikijyana mu Mudugudu runaka.

Baragenda bakajya muri rwa rugo rufitanye amakimbirane bakaganira na rwo bisanzuye, uwo muryango ukababwira ibibazo ufitanye bakawugira inama ndetse na nyuma bakajya bakurikirana ko inama bawuhaye zishyirwa mu bikorwa. Itsinda nk'iri kandi riri ku Kagari ndetse no ku Mudugudu.

Ni ibintu byakemuye amakimbirane mu miryango 36 iri muri uyu Murenge ndetse binawuhesha igihembo wahawe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko bajya gutangiza ubu buryo bw'Umutuzo mu Gacaca, babonaga hari ibibazo byinshi by'amakimbirane babikemura ntibitange ibisubizo neza.

Ati 'Buriya umuturage iyo ugiye ukamwegera ukamusanga mu rugo buriya ni bwo akubwira neza ibibazo afite ari kumwe n'umuryango noneho mukicara mukabivugaho neza atari nka kuriya agusanga mu biro umufitiye akanya gato, wifuza no kwakira undi muntu uri hanze, hari n'igihe ka kanya gato atakubwira yisanzuye.''

Gitifu Mukantambara yavuze ko gusanga umuturage mu rugo bibafasha mu kubabwiza ukuri ikibazo gihari kandi bakabivuga bisanzuye. Yavuze ko iyo bagiyeyo bwa mbere ikibazo ntigikemuke basubirayo ku buryo bahava babonye umwanzuro mwiza.

Nyiramahirwe Chantal na Kayonga Samuel batuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, bari bamaze imyaka 16 babana mu makimbirane.

Nyiramahirwe yavuze ko yatangiye kujya akubitwa, aza no kwahukana amara amezi atandatu iwabo bamusaba kugaruka mu rugo ngo kuko ari ko zubakwa. Yavuze ko ubuzima bwakomeje kumugora kugeza ubwo babamanitse ku Kagari mu ngo zibanye mu makimbirane.

Ati 'Nagiye kubona mbona ubuyobozi bw'umurenge buramanutse buza kudusura mu rugo iwacu, dusasa inzobe batubaza igituma tubana nabi. Icyo gihe twasanze kutaganira ari byo byaduteraga amakimbirane, bambwira ngo umugabo wawe aciye aha nkumva ko agiye mu bagore yaza tugashwana, tukarwana.''

Kayonga Samuel we yavuze ko ubu buryo bw'Umutuzo mu Gacaca bwamufashije kongera kuganira n'umugore we ndetse binatuma bongera kugira iterambere. Nyuma y'aho mbere bagiranaga ibibazo amatungo ari mu rugo bakayagurisha bahimana.

Mukarubibi Oliver utuye mu Mudugudu wa Nyagahanga mu Kagari ka Nkomangwa, avuga ko we n'umugabo we bari bamaze imyaka itatu batumvikana, kugeza aho ikibazo cyabo kigeze no ku buyobozi bw'Akarere.

Ati 'Nageze n'aho nifuza kwiyahura kuko umugabo yarankubitaga bikomeye. Ubuyobozi bw'Umurenge bwaradusuye, tumarana nk'amasaha atatu, ariko rwose ibibazo byose twari dufite bahavuye bikemutse, banakomeza kudukurikirana kugeza ubwo ubu mu rugo ari amahoro.''

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bw'Umutuzo mu Gacaca bagiye kubwifashisha mu mirenge yose mu rwego rwo gukemura ibibazo by'amakimbirane biri mu miryango.

Kugeza ubu imiryango irenga 300 yo mu Karere ka Rwamagana ibana mu makimbirane mu gihe igera ku 120 imaze kuyakurwamo hifashishijwe uburyo butandukanye.

Abayobozi iyo begereye abaturage mu mutuzo mu Gacaca bahava ibibazo bikemutse
Nyiramahirwe Chantal na Kayonga Samuel bishimira ko babanye neza nyuma y'imyaka 16 bari mu makimbirane
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, avuga ko ubu buryo bushya bwabafashije cyane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-batangiye-kwifashisha-umutuzo-mu-gacaca-mu-gukemura-amakimbirane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)