Rutsiro: Ibisigisigi by'ubuharike n'ubushoreke biracyari ingorabahizi ku buyobozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare itangazwa n'Ubuyobozi bw'aka karere igaragaza ko mu ntangiriro z'umwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025, habarurwaga imiryango 957 yabanaga itarasezeranye.

Muri iyo miryango, amakuru agera kuri IGIHE ni uko 641 yabashije gusezerana byemewe n'amategeko, nubwo hari indi yabanye idasezeranye itarabarurwa.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko babangamiwe n'ibibazo by'ubushoreke n'ubuharike mu muryango harimo Nyiramabuye Annonciata w'imyaka 54 ufite umugabo washatse undi mugore.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Yarabanje akajya ambwira ko yashatse inshuti ahantu hitwa mu Birembo, akajya agenda ajyanyeyo amatekero, umunsi umwe Noheli yegereje tuvuye gusenga afata ishashi yari mu rugo, mubajije aho ayijyanye kuko yari nshya ambwira ko agiye kuyisakaza umusarane imbeba zayiriye, yaragiye arara iyo yagiye agaruka mu gitondo, agaruka ambwira ko yahuye n'ikibazo cyo kuba yasambanye yahise amuzana ubwo babana mu nzu twabanagamo, njye nahisemo kuyibasigamo.'

Yakomeje avuga ko umugabo we afite imyaka 53, mu gihe uwo mugore wa kabiri yashatse (Inshoreke) afite imyaka 24, ndetse agahamya ko agiye ku mumariraho imitungo ayisahura kandi atabona icyo abikoraho, kandi ariyo atungisha abana.

Nubwo ibice bimwe bigize aka Karere ka Rutsiro byakunze kurangwamo ubuharike, aho usanga umugabo atunze abagore barenze umwe, amategeko y'u Rwanda yemera ugushyingiranwa gukozwe hagati y'umugabo umwe n'umugore umwe.

Habinshuti Nyandwi wo mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyoni ni umwe mu bavugwaho ubuharike n'ubushoreke, dore ko ubuyobozi bw'uyu Murenge buhamya ko atunze abagore 12.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel mu kiganiro na IGIHE yahamije ko kuba bagifite imiryango irenga 300 ibana itarasezeranye ari ikibazo kibaraje inshinga, kuko bigira ingaruka ku iterambere ry'imiryango.

Ati 'Umwaka w'ingengo y'imari utangira twabaruraga imiryango 957 ibana itarasezeranye, urangiye hasezeranye 641, bivuze ko imiryango 316 isigaye itarasezerana n'ubwo hari indi yiyongereho itarabarurwa, n'ikibazo kiduhangayikishije ariko tuzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bunyuze mu nteko z'abaturage n'umugoroba w'umuryango.'

Yakomeje avuga ko barimo gutegura ubukangurambaga bwihariye ku makimbirane yo mu ngo, ubuharike n'ubushoreke.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine uheruka mu Karere ka Rutsiro, tariki 9 Kamena 2025 muri gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ingaruka zayo zigera no ku bana kandi aterwa n'ibirmo ubuharike n'ubushoreke.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibisigisigi-by-ubuharike-n-ubushoreke-biracyari-ingorabahizi-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)