Inganda zishaje mu byatumye amazi WASAC Group itunganya agabanyukaho metero kibe ibihumbi 850 - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Byagarutsweho ubwo WASAC Group yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ku wa 26 Kamena 2025, ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2024.

Iyi raporo igaragaza ko inganda nyinshi zitunganya amazi zikora ku rugero ruto ugereranyije n'ubwo zahawe zubakwa.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yasobanuye ko mu mwaka wa 2023/24 hagiye habaho ibibazo byo gucikagurika kw'amashanyarazi bigakoma mu nkokora imikorere y'inganda zayo.

Ati 'Inganda umunani zagabanyutseho metero kibe ibihumbi 850 z'amazi zitanga, ugereranyije n'umwaka wabanje, ni byo ariko icyabiteye usanga muri uriya mwaka wa 2023/24 twagiye tugira ibibazo byo gucika kw'amashanyarazi inganda zacu zigahagarara igihe kinini ugereranyije n'uko mbere byari byaragenze.'

Aha kandi hiyongeraho ikibazo cy'imiyoboro y'amazi ishaje ku bituma imirimo yo gutunganya amazi ihagarara.

Ati 'Ni imiyoboro yacu yagiye icika cyane noneho mu kuyisana ugasanga na byo biradutwara igihe.'

Urugero ni uruganda rwa Kimisagara rwamanutse ku kigero cya metero kibe ibihumbi 271 kuko ku itariki 20 Mata 2024 habayeho ikibazo, uruhombo runini ruracika, bigorana kuyisana nyamara amazi ari kumeneka.

Ati 'Icyo gihe rero bidutera ibibazo ku buryo za nganda zacu zikora ku bushobozi buto.'

Yasobanuye ko mu gihe cy'imvura habayeho ikibazo ku ruganda rwa Shyogwe-Mayaga, na Mata-Nyabimata zahuye n'imbogamizi kubera imvura ku nganda haridutse, ziba zihagaritse gukora.

Ati 'Iyo turi kubikora amazi tuba twayakuyeho ntwabo tuba turimo gukora.'

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko mu nganda 26 zitunganya amazi harimo 11 zikora ku rugero rwa 86% mu gihe 12 zikora ku rugero ruri hagati ya 27% na 77% by'ubushobozi bwazo.

Prof. Omar Munyaneza yatangaje ko ikibazo gikomeye bafite ari inganda zimwe na zimwe zishaje.

Ati 'Inganda 12 bigaragara ko zakoze ku kigero kiri hagati ya 27% na 77%, ni imiyoboro dufite n'inganda zishaje ari na yo mpamvu turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tuzivugurure ubu tugiye gusana uruganda rwo mu Nzove.'

Yavuze ko n'izindi nganda zishaje zizavugururwa kugira ngo amazi arusheho kuboneka mu bice bitandukanye by'igihugu.

Ati 'Tugiye gusana uruganda rwa Karenge, na rwo tugiye kurusana kubera ko amapompe yarwo n'ibindi bitandukanye byarashaje netse tunagure dushyireho n'urundi kugira ngo tubashe kongera amazi muri Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali hariya dukunda kugira ibibazo cyane za Muyumbu na Masaka.'

Hari kandi uruganda rwa Mutobo i Musanze ruri kwagurwa ku buryo 'imirimo irimo no kurangira uyu mwaka [2025] turayisoza.'

Abayobozi ba WASAC Group basobanuye ko ubu ibikoresho byo gutanga amazi bihari ku bantu benshi
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko inganda zimwe zishaje zikanagira ibikoresho bishaje bikeneye gusimburwa
Abadepite bagize PAC basabye WASAC Group gushyira imbaraga mu kuzamura ubushobozi bw'inganda zikora ku rwego ruto



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inganda-zishaje-mu-byatumye-amazi-wasac-group-itunganya-agabanyukaho-metero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 14, August 2025