
Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, uruhande rwa Karasira rwatangiranye inzitinzi ruvuga ko adakwiye kuburana kuri ibi byaha byo kudasobanura umutungo we n'iyezandonke kuko atigeze abibazwaho mu ibazwa ry'ibanze.
Urukiko rwahise rwibutsa ko ku wa 3 Kamena 2021, Karasira yabajijwe n'ubugenzacyaha iby'amafaranga atunze, bityo rukaba rwumva atari ubwa mbere yaba abibajijwe.
Ubushinjacyaha nabwo bwasabye ijambo buvuga ko ibyo kuba dosiye yaratangiye hatarimo icyaha cy'iyezandonke bidakwiye gutuma urubanza rutinda, bwibutsa ko bufite uburenganzira bwo kuvugurura ikirego.
Karasira yahise atangira guhatwa ibibazo, asabwa gusobanura inkomoko y'amafaranga yari afite kuri konti zitandukanye muri banki zo mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse no kuri konti ya MoMo. Ayo mafaranga arimo Amafaranga y'u Rwanda, Amadolari ya Amerika n'Amayero.
Mu kwiregura, Karasira yavuze ko ubushinjacyaha bwivuguruza kuko bumubaza inkomoko y'amafaranga ye kandi hari n'aho bwo bwivugira ko yayakuye mu biganiro byo kuri YouTube yakoraga.
Ati 'Nemera ko hari amafaranga yavuye mu biganiro binyuranye nakoze na mbere hose kuko nahembwaga na Google ya Irlande ndetse mbifitiye ibimenyetso, nerekanye ko akomoka ku kwamamaza.'
Yakomeje ati "Kuva mu Ukwakira 2019 nibwo natangiye guhembwa. Shene yanjye ya YouTube ifite abayikurikira barenga ibihumbi 60 na video 244, ndetse zanarebwe n'abasaga miliyoni umunani."
Ku bijyanye n'amafaranga asaga miliyoni 3 Frw yasanganywe mu rugo, Karasira yavuze ko yari yarayabikuje kuri banki akayashyira mu rugo byo kuyiyegereza kubera ko ibyo bihe hari icyorezo cya Covid-19.
Yakomeje avuga ko hari n'akomoka ku nzu ebyiri yasigiwe n'ababyeyi be, imwe ikodeshwa ibihumbi 300 Frw n'indi y'ibihumbi 50 Frw ndetse n'imirima yasigiwe yavamo amafaranga.
Ati 'Papa umbyara yari agoronome na mama agakora mu isanduku y'ubwiteganyirize, aba bose bari abakozi ba Leta bahembwa, baranteganyirije njye na murumuna wanjye.'
Karasira yakomeje avuga ko muri ayo mafaranga harimo n'andi atibuka neza inkomoko yayo.
Ati "Jyewe nabayeho nzi ko amafaranga nakira nkayatangira ibisobanuro ari ayo mpawe ngiye mu butumwa bw'akazi nkikorera Leta, ibi byo gusobanura inoti yose nabonye, sinari nzi ko bizongera kumbaho."
Avuga ku nkomoko ya miliyoni 11 Frw yasanzwe kuri MoMo ye, Karasira yasobanuye ko yaje avuye kuri World Remit aturutse ku mugabo w'umuvugabutumwa witwa Mutabaruka Peter kuko kuva muri Kanama 2020 akirukanwa mu kazi, ngo hari abantu bamugiriye impuhwe bakamukusanyiriza ubufasha binyuze muri 'GoFund Me'.
Icyo gihe ngo bamuremeye umushahara w'ibihumbi 950 Frw buri kwezi kugira ngo ashobora kubaho no kuvuza murumuna we urwaye.
Karasira akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y'umutungo we.
Iburanisha rizakomeza ku wa 08 Nyakanga 2025.

