
Nkunganire Shoferi yamuritswe ku wa 25 Kamena 2025, ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu (College of Business and Economics).
Muri ubu bwishingizi, abashoferi bazajya bizigama mu byiciro bine bitewe n'ubushobozi bwabo, aho icyiciro cya make ari 3000 Frw ku kwezi, mu gihe icya menshi ari ibihumbi 10 Frw ku kwezi.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yasobanuye ko ubu bwishingizi buje gukemura ikibazo abashoferi bari bafite cyo gutwara ibinyabiziga bifite ubwishingizi ariko bo ntabwo bagira.
Yavuze ko iyo umushoferi yakoraga impanuka, byasabaga ko yikora mu mufuka kugira ngo avuze nk'uwo yagonze by'impanuka cyangwa we ubwe yivuze, ibyatumaga impanuka isiga asubiye inyuma mu iterambere yari agezeho.
Yagize ati 'Hari igihe umuntu akora nk'impanuka akica umuntu, icyo gihe amategeko ateganya ko uwo mushoferi yishyura amafaranga mu isanduku ya Leta ahereye ku bihumbi 500 Frw. Iyo atayafite niho usanga yagurishije umurima we, inzu n'ibindi, ariko ubu bwishingizi buzajya buhita bumwishyurira.'
Muri Nkunganire Shoferi, uramutse wizigama 3000 Frw ku kwezi, ukagira ibyago ukitaba Imana, umuryango wawe uhabwa ibihumbi 500 Frw mu gihe iyo urwaye ukamara iminsi itanu mu bitaro, uhabwa ingemu y'ibihumbi 25 Frw.
Igihe wagonze umuntu agapfa, ubu bwishingizi buzajya bukwishyurira bya bihumbi 500 Frw ushyira mu isanduku ya Leta.
Ni mu gihe uwishyura ibihumbi 10 Frw ku kwezi yitabye Imana, umuntu wo mu muryango wa hafi nk'uwo bashakanye cyangwa umwana ahabwa miliyoni 2,5 Frw.
Mu kumenyekanisha iyi serivisi, Prime Life Insurance yagiranye imikoranire na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu, maze iha imenyerezamwuga abanyeshuri 78 barangije muri iryo shami.
Uwayisaba Joseline uri mu bagiye guhabwa imirimo na Prime Life Insurance, yavuze ko aya ari amahirwe bagize kuko ubusanzwe abanyeshuri barangije kwiga bagorwa no kubona imirimo.
Yagize ati "Twagiye twumva nka bakuru bacu basoje kwiga ariko bamaze imyaka myinshi batabona akazi, gusa twe tugiye gusohoka duhita tujya ku isoko ry'umurimo dufite akazi."
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu muri iyi Kaminuza, Dr. Nkurunziza Joseph, yahamagariye ibindi bigo gukomeza kugirana ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, baha amahirwe abanyeshuri barangije kwiga kuko baba barahawe ubumenyi bwose bakenera ku murimo.
Yagize ati 'Duhora twifuza ko twabona ibigo byinshi dukorana nabyo kugira ngo duhe abana bacu ubushobozi, bagendeye ku byo twabigishije ariko babone n'aho babikoresha.'
Ubu bwishingizi bwashyiriweho abamotari by'umwihariko kuko ari bo bagira ibyago byinshi byo gukora impanuka nyamara nta bushobozi buhagije bwo kwikura mu bibazo byose bizana n'impanuka.
Ushobora kwiyandikisha unyuze ku rubuga www.prime.rw cyangwa ku *177#






Amafoto: Ishimwe Alain Kenny