U Rwanda rwemerewe arenga miliyoni 720 Frw azakoreshwa mu nyigo y'umushinga wa 'Cable cars' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2020 nibwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri mu biganiro n'abashoramari bashaka gutangiza umushinga wo kubaka imihanda y'imodoka nto zinyura mu kirere zizwi nka Cable Car, ashobora kujya yifashishwa cyane cyane n'abakerarugendo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje ko yemeye gutera inkunga inyigo y'uyu mushinga.

Ibihumbi 500$ bizatangwa n'iyi banki bizakoreshwa mu nyigo yo kureba niba uyu mushinga ushoboka, mu cyiciro cya mbere cyo kureba uko izi modoka nto zakoreshwa muri Kigali. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere kizaba gitangije ubu buryo bw'ubwikorezi muri Afurika.

Utu tumodoka tuzaba dufite umuhanda wa kilometero 5,5 ufite agaciro ka miliyoni 100$, ndetse ukaba witezweho kugabanya umuvundo w'abantu n'ibinyabiziga muri Kigali, ndetse n'imyuka ihumanya ikirere.

Witezweho kandi gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha abaturage batuye ahadasanzwe hagera imihanda, kujya ku kazi no mu zindi serivisi z'ibanze.

Mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga hazubakwa imihanda y'ibyerekezo bibiri, umwe uva muri gare ya Nyabugogo ugera mu Mujyi wa Kigali rwagati, n'undi uva kuri Kigali Convention Centre ugera i Remera, ahafatwa nk'igicumbi cya Siporo mu bice bya Stade Amahoro, BK Arena na Zaria Court.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki cyiciro cya mbere izatangira mu mpera za 2026 ikarangira mu 2028. Mu gihe izaba irangiye izi modoka nto zitezweho gutwara abagenzi barenga ibihumbi 50 buri munsi, mu rugendo ruzajya rumara iminota 15.

Mu gihe hazaba hamaze gukorwa inyigo, byitezwe ko uyu mushinga uzakurura abashoramari Mpuzamahanga.

Mu gukora igerageza ry'ikoreshwa ry'izi modoka nto mu Rwanda, hazareberwa ku yindi mishinga isa n'iyi irimo uwo mu Mujyi wa La Paz muri Bolivia ndetse no muri Singapore.

Mu bo uyu mushinga witezweho kugirira akamaro cyane harimo abafite ubumuga batoroherwa n'ingendo, abagore n'abakobwa binyuze mu kubaha akazi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina yavuze ko 'uyu mushinga uzana impinduka uhuye neza n'icyerekezo cya banki cy'iterambere rirambye, ibikorwa by'uburyo bw'ingendo burengera ibidukikije, ndetse na gahunda ya banki y'imyaka 10 izibanda cyane ku mijyi n'ubufatanye mu bikorwaremezo birengera ibidukikije muri Afurika.'

Yakomeje avuga ko 'binyuze mu gutera inkunga gahunda y'u Rwanda y'imodoka nto zigendera ku migozi, turi gushora imari mu bwikorezi butandiza ikirere, bidaheza imijyi yo hirya no hino muri Afurika ishobora kwigiraho.'

Utu tumodoka tugize umugambi mugari w'Umujyi wa Kigali uzwi nka 'Generation II', uzahindura isura y'ingendo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ingendo rusange, binyuze mu kwinjiza ikoranabuhanga mu rwego rw'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu, ku buryo nk'umugenzi uri ku cyapa ategereje imodoka, ashobora kumenya igihe imugereraho, imyanya iza ifite, amasaha iri bumare mu rugendo n'ibindi nk'ibyo.

Izi modoka nto zigendera ku migozi ni umushinga uri kwaguka ku rwego rw'Isi, kuko uru rwego rwari rufite agaciro ka miliyari zirenga 4$ mu mwaka wa 2020, ariko rukazaba rufite agaciro ka miliyari zirenga 7$ mu mwaka wa 2026.

Uretse gufasha abanyamujyi koroherwa no gukora ingendo, byitezwe ko utu tumodoka tuzafasha mu kuzamura urwego rw'ubukerarugendo, kuko tuzarema ubundi bwoko bw'ubukerarugendo butari bumenyerewe mu Rwanda, buzajya bwereka abantu ubwiza bw'imisozi n'ibibaya by'u Rwanda bari mu kirere. Ubu bwoko bw'ubukerarugendo buteye imbere cyane mu bihugu nk'u Busuwisi na Singapore.

U Rwanda rwemerewe arenga miliyoni 720 Frw azakoreshwa mu mushinga w'imodoka nto zigendera ku migozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-arenga-miliyoni-720-frw-azakoreshwa-mu-mushinga-wa-cable

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)