Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia ku iterambere ry'ubucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Baganiriye ku wa 17 Kamena 2025 ku buryo bwo guhamya umubano w'ibihugu byombi binyuze mu gufatanya mu nzego zitandukanye z'iterambere.

Bombi kandi bemeranyije ko bagomba kuzamura ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi binyuze mu buryo buhuriweho bwashyizemo nko mu Muryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (COMESA), Isoko Rusange rya Afurika n'ahandi.

Minisitiri Dr. Ngirente na Minisitiri Sarra Zaafrani Zenzri bagaragaje ko bagomba guteza imbere imishinga ihuriweho yo kuzamura ubukungu bw'ibihugu byombi, cyane cyane kubyaza amahirwe inzego ziri gutera imbere nko kwimakaza ingufu zisubira n'indi mishinga yo mu rwego rw'ingufu.

Ibyo biganiro kandi byagarutse ku mishinga itandukanye ibihugu byombi bifatanyamo, irimo nk'ijyanye no gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi mu Rwanda.

Hagarutswe ku mishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa n'ibigo by'Abanya-Tunisia birimo ikizwi nka STEG International Services (STEG-IS) na 'National Exploitation and Distribution Utility (SONEDE).'

Minisitiri Dr. Ngirente kandi yagaragaje uburyo u Rwanda rwifuza gukomeza uwo mubano binyuze mu gusangira ubunararibonye no kubakira ubushobozi abaturage b'ibihugu byombi, mu byo bifatanyamo bikongerwamo n'urwego rw'ubuzima.

U Rwanda na Tunisia bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n'ubwikorezi. Ambasade y'u Rwanda muri Maroc ni yo ireberera inyungu z'u Rwanda mu bihugu bya Tunisia na Mauritania na Guinée.

Nk'ubu muri Gashyantare 2020, u Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z'ubwikorezi zikorera ingendo mu kirere cy'ibihugu byombi.

Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Minisitiri Dr. Ngirente aganiriye na mugenzi we wa Tunisia mu gihe muri Werurwe 2025 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, ku ngingo zitandukanye zigamije guhamya umubano w'ibihugu byombi no ku mutekano w'Akarere k'Ibiyaga Bigari.

Tunisia ni kimwe mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée. Ifite ubuso bwa kilometero kare 163.610, ikagira abaturage barenga miliyoni 12,3. Icyarabu ni rwo rurimi ruhuza Abanya-Tunisia cyane, hagakoreshwa Idinari rya Tunisia nk'ifaranga ry'igihugu.

Ubu iyoborwa na Kais Saied, aho aherutse kongera gutorwa mu Ukwakira 2024. Umusaruro mbumbe w'iki gihugu mu 2024 wari miliyari 54,6$, mu gihe umuturage yabarirwaga ko yinjiza 4.396$

Bimwe mu bigira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bwa Tunisia harimo ubuhinzi bwihariye 11,6% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, inganda zihariye 25,7% na serivisi zihariye 62,8%

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia, Sarra Zaafrani Zenzri
Minisitiri w'Intebe wa Tunisia, Sarra Zaafrani Zenzri, yaganiriye na mugenzi we w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard ku bijyanye no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-tunisia-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 27, July 2025