Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ku mavuriro ya Kiliziya adaha urubyiruko serivisi z'ubuzima bw'imyororokere - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Yabigarutseho ku wa 18 Kamena 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kuboneza urubyaro no kubaka umuryango uhamye byateguwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ubusanzwe mu mavuriro ya Kiliziya Gatolika batanga serivisi z'ubuvuzi nk'ahandi ariko ku ngingo ijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bafasha gusa abashakanye gukoresha uburyo bwa kamere.

Ku rubyiruko na bwo icyumba kiba mu yandi mavuriro gitangirwamo amakuru ku buzima bw'imiyororokere, gukoresha agakingirizo bakanatuhatangira, ku mavuriro ya Kiliziya Gatolika ntakihaba.

Dr. Nsanzimana yavuze ko Leta y'u Rwanda yumvikanye na Kiliziya Gatolika ku bijyanye n'imitangire ya serivisi z'ubuvuzi bitabangamiye ukwemera kwayo.

Ati 'Hari amasezeramo dufitanye na Kiliziya Gatolika ku buryo bwo gutanga serivisi z'ubuzima kuva mu myaka nka 20 ishize. Mu kwemera kwa Kiliziya ibyinshi turabyemeranya ariko hari aho bigera ugasanga hari bike cyane tutumvikanaho ariko tubishakira uburyo bikorwamo. Ku mavuriro menshi ya Kiliziya imbere yayo hari ahatangirwa izo serivisi [z'buzima bw'imyororokere ku rubyiruko]. Tuzakomeza kandi no kubikoraho zigere n'ahandi.'

Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko izo serivisi Kiliziya idatanga ku bw'imyemerere zishyirwaho kugira ngo haboneke amahitamo atandukanye ku bemera kuzikoresha.

Ati 'Uzikeneye agomba kuzibona zipfa kuba zemewe, zizewe kandi zigira icyo zifasha. Ubyemera azajya azikoresha utazemera na we agire ubundi buryo yakoresha. Dutanga ayo mahitamo yose kandi tubyumvikano n'abo dufatanya cyane cyane Kiliziya Gatolika ifite amavuriro menshi dufatanya.'

Dr. Nsanzimana kandi yavuze ku rubyiruko ruvuga ko ayo amakuru ataboneka ku mavuriro y'imiryango ishingiye ku myemerere rwajya ruyahererwa mu nsengero.

Yagize ati 'Ibyinshi dusaba abanyamadini bijyanye n'ubuzima barabitambutsa ariko hari aho bagera bakavuga bati 'ibi twabikora ariko ibi ngibi mubyikorere cyangwa abandi babikore'. Aho tugenda tubyumvikanaho kuko Isi n'imibereho birahinduka.'

'Ku ruhande rwa Kiliziya hari ibyo bagenda bahuza bakavugurura na twe nka Leta hari ibyo tugenda tuvugurura. Icyo tuba tugamije ni ukureba icyo sosiyete ikeneye tukagishyiramo imbaraga kandi dukorera umuntu umwe.'

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko serivisi z'ubuvuzi Kiliziya idatanga kubera imyemerere yashatse ukundi abaturage bazibona



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ubuzima-yavuze-ku-mavuriro-ya-kiliziya-adaha-urubyiruko-serivisi-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, August 2025