
Byagarutsweho n'Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, ubwo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y'Imari n'Umutungo bya Leta umushinga w'itegeko w'ingengo y'imari.
Yagaragaje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y'imari ya miliyari 7,032.5 Frw, bivuze ko iziyongeraho 21% ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yari mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/25.
Yerekanye ko mu kuwutegura, hibanzwe cyane no ku bitekerezo by'abadepite batanze ubwo basuzumaga imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari muri Gicurasi 2025.
Mu by'ibanze yagaragaje byongerewe ingengo y'imari ugereranyije n'uko byari bimeze mbere ni ibijyanye n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, aho yavuye kuri miliyari 222,3 Frw ikagera kuri miliyari 236,3 Frw bivuze ko hiyongereyeho arenga miliyari 14 Frw.
Kabera Godefrey yavuze ko kongera imbaraga mu bikorwa by'ubuhinzi bizafasha mu kongera umusaruro.
Ati 'Kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi n'ibikorwa bidufasha kubika neza umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, hazibandwa ku bikorwa by'ingenzi birimo gutangira ku gihe inyongeramusaruro z'ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n'imbuto z'indobanure, gushyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbere mu gihugu imbuto z'ibihingwa by'ingenzi (ibigori, ingano, soya, ibirayi, umuceri, imyumbati n'ibishyimbo)."
Yongeyeho ati "Hari kandi kongera ibihingwa byihanganira imihindagurikire y'ikirere binyuze mu kongera ubuso bukorerwaho ibikorwa byo kuhira, kubaka ibikorwaremezo bifasha kubika neza umusaruro nk'ubwanikiro ndetse no kongera ubushobozi bw'ububiko bw'ibinyampeke n'ibinyamisogwe."
Hazabaho no kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo ndetse no kubungabunga ubuzima bwayo harimo no kugura imfizi zitanga intanga z'icyororo no gukingira indwara z'ibyorezo, gutanga amatungo magufi, gusana no gutanga ibikoresho by'amakusanyirizo y'amata.
Ibindi bizashyirwamo imbaraga mu buhinzi harimo kandi ibikorwa byo gusazura ibiti bya kawa bishaje hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kongera ubuso buhingwaho icyayi, guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo imboga, imbuto n'indabo hagamijwe kongera umusaruro wabyo, kwagura ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa no kwegereza serivisi z'imari abahinzi binyuze mu nguzanyo.
Ikindi yagaragaje ni uko ku bikorwa by'inyongeramusaruro ubwabyo, hongerewe ingengo y'imari nk'uko byari byifujwe n'abadepite hatangwa miliyari 55 Frw ku turere twose.
Muri ibyo harimo ifumbire igenewe miliyari 39 Frw, ibijyanye n'imbuto byagenewe miliyari 9 Frw ndetse n'ibijyanye n'imiti n'inkingo z'amatungo.
Ikindi cyongerewe ingengo y'imari ni ikijyanye n'ibikorwa byo gufasha abatishoboye aho yavuye kuri miliyari 92,8Frw ikagera kuri miliyari 105 Frw.
Hari kandi n'ingengo y'imari yagenewe gusana inzibutso zirimo urwa Mwulire, Mutete na Mukarange.
Ibindi bari basabye ni uko uturere twari dufite ingengo y'imari nto kandi bigaragara ko turi mu bukene twongererwa kandi byitaweho.
Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimye ko ibitekerezo by'Inteko Ishinga Amategeko byahawe agaciro, ashimangira ko imbaraga zikwiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.







Amafoto: Nzayisingiza Fidele